Uyu
mwana w’uruhinja yabonetse ku wa 17 Mutarama 2026 hafi ya Kasulu Guest House i
Nzega. Nyuma yo kuboneka, yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo akorerwe
isuzuma ry’ubuzima no kwitabwaho byihuse, mu gihe inzego z’ubuyobozi zatangiye
gushakisha nyina ariko birangira atabonetse.
Uyu
mwana yashyikirijwe Perezida Samia mu birori byabereye ku Biro by’Umukuru
w’Igihugu (State House) i Chamwino mu mujyi wa Dodoma, aho yashyikirijwe
n’Umuyobozi w’Akarere ka Nzega, Naitapwaki Tukai.
Uyu
muyobozi yavuze ko ubuyobozi bw’akarere bwakoranye n’inzego za Polisi kugira
ngo uwo mwana ahabwe ubuvuzi n’uburinzi kuva umunsi yabonekeyeho.
Nyuma
yo kwakira uwo mwana, Perezida Samia yavuze ko ari ngombwa ko ababyeyi birinda
guta abana babo, ahubwo bakabageza ku nzego zibishinzwe cyangwa mu bigo byita
ku bana, kugira ngo babashe kwitabwaho mu buryo bukwiye.
Yagize
ati: “Abata abana babo ntibaba bazi ibyo bakora. Aho guta umwana, byaba byiza
umushyikirije inzego z’amategeko cyangwa ibigo byita ku bana. Buri mwana uvutse
ni uw’agaciro, kandi ntitumenya ejo hazaza he.”
Perezida
Samia yanatangaje ko kwakira uyu mwana mu muryango we ari umugisha kuri we.
Mu
butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yagize ati “Muri iki gitondo nagize
umugisha wo kurera Grace Samia Suluhu. Grace ni uruhinja rwatereranywe mu mujyi
wa Nzega mu Ntara ya Tabora. Buri mwana uvutse ni umugisha ku muryango mugari
w’abantu.”
Yakomeje
avuga ko Leta ndetse n’abaturage bose bafite inshingano zo kugira uruhare mu
kurera, kurinda no gukunda abana, kuko ari bo bazaba ejo hazaza h’igihugu.
Igikorwa
cya Perezida Samia cyo kwakira no kurera uyu mwana cyakuruye ibiganiro byinshi
muri Tanzania ku bijyanye no kurengera uburenganzira bw’abana no gushishikariza
abantu gutanga amakuru igihe habonetse abana batereranywe.
Abayobozi
bakomeje gusaba abaturage kwirinda guta abana babo, ahubwo bagashaka ubufasha
ku nzego zibishinzwe cyangwa ibigo byita ku bana kugira ngo barindwe kandi
bahabwe uburere buboneye.
Asubuhi ya leo nimepata baraka ya kumuasili Grace Samia
Suluhu. Grace ni mtoto mchanga aliyetelekezwa mjini Nzega, mkoa wa Tabora. Kila
mtoto anayezaliwa ni baraka na hazina kwa jamii.
Tunao
wajibu ndani ya Serikali na kila mwananchi kuhakikisha tunashiriki katika malezi,…
pic.twitter.com/K3YmtE2gwT

