Perezida Ruto yemereye Polisi gukoresha imbaraga z’amasasu mu guhosha imyigaragambyo

Hanze - 09/07/2025 2:20 PM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Ruto yemereye Polisi gukoresha imbaraga z’amasasu mu guhosha imyigaragambyo

Perezida wa Kenya, William Ruto, yashyize imbere uburyo bukomeye bwo guhosha imyigaragambyo ikomeje kwibasira igihugu cye, aho yemeje ko Polisi yemerewe gukoresha imbaraga zirimo no kurasa abigaragambya bashinjwa kwangiza ibikorwaremezo no guhungabanya umutekano.

Ku itariki ya 7 Nyakanga 2025, ubwo hizihizwaga umunsi wa Saba Saba (umunsi uzwi mu mateka ya Kenya nk’uwatangiriyeho urugamba rwo guharanira demokarasi), imyigaragambyo yabaye ku rwego rw’igihugu yahitanye abantu 31 nk’uko Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu muri Kenya yabitangaje, naho Polisi ikavuga ko abaguye muri iyo myigaragambyo ari 11.

Uretse abo bapfuye, haravugwa abandi barenga 500 batawe muri yombi, ndetse ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byasenywe cyangwa bigasahurwa mu turere twinshi tw’igihugu.

Imvo n’imvano y’imyigaragambyo


Imyigaragambyo ikomeje muri Kenya yatangiye mu 2024 ubwo abaturage bigaragambyaga bamagana umushinga w’itegeko rishya ry’imisoro ku bicuruzwa by’ibanze. Icyo gihe byahise bifata indi sura, bihinduka imyigaragambyo isaba ko Perezida Ruto yegura, bamwe batangira kumuhamagarira kuva ku butegetsi, bavuga ko atari agikwiye kuyobora igihugu.

Ibyo byose byaje gufatwa nko guhungabanya umutekano w’igihugu na guverinoma ya Ruto, we ubwe avuga ko hari abayobozi batavuga rumwe n'ubutegetsi bari inyuma y’iyi myigaragambyo. Yaburiye abo bayobozi ko bazakurikiranwa n’inzego z’umutekano, anavuga ko Polisi ifite uburenganzira bwo “kurasa mu maguru” abigaragambya barimo kwangiza ibikorwa by’abandi.

Mu magambo ye, Ruto yagize ati: “Turashaka amahoro n’umutekano kugira ngo abantu bakomeze imirimo yabo. Ariko umuntu wangiza imitungo y’abandi, ashobora kuraswa mu maguru agashyirwa mu bitaro mbere yo kugezwa mu rukiko.”

Yakomeje agira ati: “Ntabwo tuzihanganira ibyo bintu. Ndasaba Polisi kudatera amasasu yo kwica Abanya-Kenya, ariko abajura basahuye ibikorwa by’ubucuruzi bagomba gufatirwa ingamba.”

Urupfu rwa Albert Ojwang rwatije umurindi imyigaragambyo


Bimwe mu byavugishije benshi, harimo urupfu rw’umwarimu akaba n’umunyamakuru Albert Ojwang wari uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka X (Twitter) na Facebook, aho yaziraga amagambo akomeye yatuye ku bayobozi barimo n’Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi.

Ojwang yatawe muri yombi muri Kamena 2025 mu mujyi wa Homa Bay, nyuma y’iminsi mike bivugwa ko yitabye Imana ari mu maboko ya Polisi. Bivugwa ko urupfu rwe rwatewe n’imvune zo gukubita urukuta rw’akabati k’ifungwa, nk’uko inzego zabivuze, ariko abaturage ntibabyemeye, bituma imyigaragambyo irushaho gukara.

Inzego z'umutekano ziragerwa amajanja

Perezida Ruto ntiyazuyaje gukomoza ku bantu bagerageza gukanga inzego z’umutekano, aburira abashaka kugaba ibitero kuri Polisi n’ahakorerwa imirimo yayo, agira ati: “Turaza kubakurikirana. Ntabwo ushobora gutera umutekano w’igihugu ngo ugende wisekera. Abagaba ibitero kuri Polisi cyangwa kuri za sitasiyo zabo bameze nk’abatangaje intambara ku gihugu. Tuzabafata twihuse kandi tubahanishe ibihano bikwiye.”

Umubano mubi hagati y’urubyiruko na Leta


Imyigaragambyo ikomeje kugaragaramo urubyiruko, cyane cyane abibasiwe n’ubushomeri n’ibura ry’amahirwe. Benshi mu bigaragambya bararirimba bati “Ruto must go” cyangwa “wantam.” Ibi bigaragaza ko hari icyuho gikomeye hagati ya rubanda n’ubuyobozi buriho.

Icyizere cy’amahoro kiracyari kure


Nubwo Leta ivuga ko iri gukora ibishoboka byose ngo isubize ibintu mu buryo, umwuka w’amakimbirane uracyari mwinshi, kuko abaturage benshi bavuga ko bagifite ibibazo by’ubukungu, ruswa n’akarengane bikorwa n’inzego z’umutekano.

Nubwo Perezida Ruto afite ubushobozi bwo kuguma ku butegetsi binyuze mu Nteko Ishinga Amategeko imushyigikiye, hari impungenge ko uburyo bwo gukoresha imbaraga bwemerewe Polisi bushobora gukomeza gutiza umurindi amakimbirane n’ihungabana ry’imibanire hagati y’abaturage n’ubuyobozi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...