Uru ruzinduko rwa Ramaphosa rwari ruteganyijwe mu cyumweru cya mbere cya Kanama 2026, rukaba rwari rufite intego yo gushimangira umubano hagati ya Ghana na Afurika y’Epfo ndetse no kuganira ku buryo ibihugu byombi byakemura amakimbirane amaze iminsi agaragara.
Icyakora, Ghana yavuze ko umwuka mubi ushobora gutuma uruzinduko rwe ruba intandaro y’imyigaragambyo cyangwa ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano.
Umuvugizi wa Leta ya Ghana, Felix Kwakye Ofosu, yabwiye BBC ko igihugu cye cyagejeje ubutumwa kuri Afurika y’Epfo busaba ko urwo ruzinduko rusubikwa mu gihe hagitegerejwe ko ibintu bisubira ku murongo.
Yagize ati: “Twaboherereje ubutumwa bugaragaza ko byaba byiza cyane gusubika urwo ruzinduko hashingiwe ku kuntu umwuka uriho ubu ujyanye n’urwango ku banyamahanga umeze.”
Izi mpungenge z’umutekano zaje nyuma y’ubushyamirane bwagiye bwiyongera hagati y’abaturage bo mu bihugu byombi, cyane cyane ku bijyanye n’ibikorwa byibasira abanyamahanga baba muri Afurika y’Epfo.
Abaturage bamwe bo muri Ghana batangiye gutinya ko uruzinduko rwa Perezida Ramaphosa rushobora guhura n’imyigaragambyo y’abantu batishimiye uburyo bamwe mu Banya- Ghan n’abandi banyamahanga bafashwe muri Afurika y’Epfo.
Ibibazo by’umutekano byakajije umurego nyuma y’urupfu rw’Umunya-Ghana Emmanuel Asamoah wari utuye muri Afurika y’Epfo, bivugwa ko yasagariwe n’abantu bamwe bakamusaba gusubira mu gihugu cye.
Nyuma y’iki kibazo, umubano wa dipolomasi hagati ya Ghana na Afurika y’Epfo watangiye kuzamba.
Mu rwego rwo kurinda abaturage bayo, Ghana yatangiye gahunda yo gucyura bamwe mu Banya-Ghana bari batuye muri Afurika y’Epfo.
Kugeza ubu, abarenga 900 bamaze gusubizwa mu gihugu cyabo, mu gihe hari ikindi cyiciro cy’abandi barenga 900 gitegerejwe gucyurwa mu byumweru biri imbere.
Si Ghana yonyine yafashe iki cyemezo kuko n’ibindi bihugu byo muri Afurika, birimo Nigeria, byatangiye ibikorwa byo gufasha abaturage babyo gusubira mu bihugu byabo kubera impungenge z’umutekano.
Nubwo Ghana yagaragaje impungenge, Afurika y’Epfo yo yavuze ko igifite ubushake bwo gukomeza umubano mwiza n’icyo gihugu.
Vincent Magwenya, umuvugizi wa Perezida Ramaphosa avuga ko Afurika y’Epfo yiyemeje gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ndetse no guteza imbere gahunda yo kwishyira hamwe kw’Afurika.
Yavuze ko Ghana na Afurika y’Epfo ari ibihugu bifitanye umubano ukomeye kandi ko hakenewe gukomeza ibiganiro mu rwego rwo gukemura ibibazo bihari.
Uruzinduko rwa Ramaphosa muri Ghana rwari rufite akamaro gakomeye mu rwego rwa dipolomasi, kuko bamwe barubonaga nk’amahirwe yo kuganira ku bibazo by’umutekano n’imibanire y’abaturage b’ibihugu byombi.
Icyakora, kubera impungenge z’uko rushobora gutera imyigaragambyo, Ghana yahisemo gusaba ko rusubikwa kugeza igihe umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi uzagabanukira.
Kugeza ubu, nta tariki nshya y’urwo ruzinduko yatangajwe, mu gihe ibihugu byombi bikomeje ibiganiro bigamije kubungabunga umubano wabyo no gukemura ibibazo byagaragaye.
