Perezida Museveni yijeje abahanzi Miliyari 12 Frw nyuma y’amatora

Imyidagaduro - 29/09/2025 7:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Museveni yijeje abahanzi Miliyari 12 Frw nyuma y’amatora

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko Guverinoma igiye kongera imbaraga mu gushyigikira urwego rw’ubuhanzi, by’umwihariko umuziki, aho yijeje abahanzi inkunga ya Miliyari 12 Frw nyuma y’amatora.

Ibi yabivuze ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 27 Nzeri 2025, ubwo yari kumwe n’umufasha we Janet Museveni akaba na Minisitiri w’Uburezi n’Imikino, mu muhango wo kumurika “Yoweri Music Album” wabereye i Speke Resort Munyonyo i Kampala.

Ni igikorwa cyateguwe n’ishyirahamwe ry’abahanzi rya Uganda National Musicians Federation (UNMF) riyobowe na Edrisa Musuza uzwi nka Eddy Kenzo.

Perezida Museveni yashimiye Eddy Kenzo ndetse na Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Hon. Phiona Nyamutoro, ku ruhare rwabo mu guhuza urwego rw’ubuhanzi. Yavuze ko nubwo Leta idashobora gukora byose, ishobora gutanga uruhare rukomeye mu guteza imbere uru rwego.

Yagaragaje ko yishimiye indirimbo ziri kuri album zizakoreshwa mu kumwamamaza mu gihe cy’amatora, ziri mu ndimi gakondo zituruka mu bice bitandukanye bya Uganda, avuga ko umuziki ari “ubutunzi bwihishe” igihugu gifite kandi agiye kuwushyigikira.

Museveni yagize ati “Nishimiye indirimbo gakondo; umuziki ni mwiza cyane, ndawukunda. Ni ubutunzi bukomeye, kandi nzabushyigikira.”

Yongeyeho ko guhera ubwo NRM yafataga ubutegetsi yabanje gushyira imbere ibyangombwa nk’ubuzima n’amahoro, ariko ubu ibintu byamaze gutungana, igihe kigeze ngo ubuhanzi nabwo buhabwe umwanya wihariye.

Yijeje abahanzi agira ati “Tuzabashyigikira, ndetse n’iyo mwaba mushaka Miliyari 20 cyangwa 30 Frw, nk’ishoramari rimwe gusa.”. Miliyari 30 z'amashilingi yemereye Abahanzi bo muri Uganda, arangana na Miliyari 12 z'amafaranga y'u Rwanda.

Mu ijambo rye, Eddy Kenzo yashimiye Perezida Museveni wemeye ubutumire bwabo, avuga ko iyi album bayiteguye nk’ikimenyetso cy’ishimwe.

Yavuze ko umuziki n’inganda ndangamuco muri rusange bidashobora gutera imbere hatabayeho amahoro, ashimira Perezida Museveni wabiharaniriye.

Kenzo yavuze ati “Perezida Museveni ni we muntu ukora cyane kurusha undi wese nabonye. Akora inama zitagira ingano, akora ibishoboka byose kugira ngo igihugu kigire amahoro n’iterambere.”

Yibukije urugendo rwe nk’umwana wabayeho mu mihanda utize amashuri menshi, ariko abasha kwiyubakira izina rikomeye abikesha impano ye n’amahirwe igihugu cyamuhaye.

Kenzo yasobanuye ko inkunga Guverinoma imaze gutanga binyuze muri UNMF yamaze kugirira abahanzi akamaro, kuko yafashije gushinga inzu z’umuziki mu bice bitandukanye, kubaka ibikorwaremezo rusange no gukomeza SACCO yabo, ku buryo buri muhanzi wo hirya no hino mu gihugu ashobora kubyungukiramo.

Uyu muhango wari witabiriwe na ba Minisitiri batandukanye, Abadepite, abajyanama mu muziki, abahanzi, abanyarwenya, abashoramari mu myidagaduro n’abandi bafatanyabikorwa b’urwego rw’ubuhanzi muri Uganda. 

Perezida Museveni yijeje abahanzi bo muri Uganda miliyari 12 Frw nyuma y’amatora, aha yishimiraga Album yakorewe izakoreshwa mu gihe cy'amatora 


Eddy Kenzo yashimiye Perezida Museveni ku ruhare rwe mu guteza imbere amahoro n’ubuhanzi, aha yari kumwe n'umugore we Phiona

Umuziki ni ubutunzi bukomeye kandi nzabushyigikira– Perezida Museveni

 
UNMF iyobowe na Eddy Kenzo yagaragaje ko inkunga ya Leta yamaze kubafasha gushinga inzu z’umuziki no gukomeza SACCO

 
‘Yoweri Music Album’ yamurikiwe i Munyonyo yitabirwa n’abahanzi abanyarwenya abanyapolitiki n’abashoramari mu myidagaduro


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...