Perezida Kim Jong yahanishije nyirarume kumwambika ubusa maze amujugunyira imbwa 120 ziramurya

Hanze - 03/01/2014 3:11 PM
Share:
Perezida Kim Jong yahanishije nyirarume kumwambika ubusa maze amujugunyira imbwa 120 ziramurya

Kim Jong-Un w’imyaka 30 ari na we uyobora Koreya ya ruguru yahaye nyirarume Jang Song Thaek igihano gikomeye kuruta ibindi byose aho yamwambitse ubusa maze amujugunyira imbwa 120 ziramurya n’amagupfwa zirayahekenya.

Nk’uko ikinyamakuru Wen Wei Po cyandikirwa mu Bushinwa cyabitangaje, iki gihano Kim Jong-Un yagihaye nyirarume amuziza ko yagambaniye ubutegetsi , kurya ruswa no kugandisha abaturage. Iki gihano, uyu mugabo yagikatiye nyirarumwe ku itariki ya 12 Ukuboza 2013 nyuma y’ibirego bitandukanye ubutegetsi bwa Koreya y’amajyaruguru bwamushinjaga.

\"\"

Ku itariki 12 Ukuboza 2013 nibwo Jang Song-Thaek(wambaye ubururu n\'amapingu) yakatiwe iki gihano

\"\"

Kim Jong-Un (iburyo) hano yari kumwe na nyirarume Jang Song-Thaek ari na we yicishije kuribwa n\'imbwa

Izi mbwa 120 zariye nyakwigendera Jang Song Thaek w’imyaka 63 zari zimaze iminsi 3 zicishwa inzara kugira ngo zizabone uko zirya uyu musaza zishonje cyane. Iki gihano Jang Song Thaek yahawe cyo kuribwa n’imbwa babanje kumwambura imyenda yose mu ruhame ni igihano cy’agashinyaguro ndetse benshi ntibishimiye imiyoborere y’uyu mugabo benshi bita umunyagitugu.

\"\"

Kim Jong abenshi bamufata nk\'umunyagitugu

\"\"

Iyi ni imwe mu mbwa 120 zariye nyakwigendera. Amafoto yafashwe izi mbwa zirya uyu mugabo ibinyamakuru byanze kuyashyira ku karubanda kubera uburyo ateye ubwoba

\"kim

Iki gihano cyahawe uyu musaza cyitwa \'quan jue\', Kim Jong akaba yaratangaje ku mugaragaro ko agiye ku giha nyirarume mu ijambo yavugiye kuri televiziyo ya Koreya ya ruguru . Hari kuri Bonane ya 2014 maze Kim atangaza ko Jang Song-Thaek, nyirarume, agomba kwicwa ariwe n’imbwa ndetse abanya-Koreya bose bakaba bari bemerewe kuza kureba uko zimurya.

\"\"

Mu ijambo yagejeje ku baturage kuri Bonane nibwo yatangaje ko agiye guhanisha nyirarume iki gihano

Ubwo Jang Song-Thaek yahabwaga iki gihano hari abayobozi bafatanyije na Kim Jong kuyobora Koreya ya ruguru 300

Munyengabe Murungi Sabin


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...