Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025 ni bwo Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru. Umunyamakuru w'Urwego rw'Igihugu rw'itangazamakuru {RBA} Rigoga Ruth yamubajije impamvu ikinyabupfura, kwitanga, icyerekezo n'indangagaciro byafashije igihugu kwiyubaka, gusa bikaba bigera muri siporo bikaba ikibazo.
Perezida Kagame yavuze ko ubundi siporo kugira ngo itere imbere bisaba ibintu bitatu birimo agaciro uyiha, uko witegura ndetse n'impano. Yagize ati: "Siporo warebamo ibintu nka bibiri cyangwa bitatu, icya mbere agaciro ubiha ni akahe? Icya kabiri witegura ute kugira ngo ako gaciro kabeho cyangwa ngo gakure kazamuke. Icya Gatatu ni impano ubona mu bantu, abantu kuba badafite impano ntabwo wabibaziza".
Yavuze ko ikindi gituma siporo itera imbere ari umuco ndetse avuga ko hari abantu baba bazi umupira, gusa ibyo bajyamo birimo n'amarozi bigatuma badatera imbere. Yagize ati: "Ikindi ni umuco, burya mujye mwubaha umuco kuko ufite agaciro, umuco mvuga ni iki ?
Hari n'abantu baba bazi umupira, n'abayobora bahari, ariko umuco bafite nahoraga mbivuga ugasanga abakinnyi b'umupira aho kugira ngo bagende bakine ndetse bashyireho umwete bagatangira gutekereza utuntu bashyira mu izamu. Iyo wagiye aho ibintu byose uba wabikubye zero".
Yakomeje agira ati: "Ibyo rero bigera no muri kamere y'abantu, impamvu umuntu yemera iki undi atemera iki. Cyangwa se waba utemeye iki ugatekereza uzasifura ni nde? Turebe uko tumugenza kugira ngo ejo azatugenze, iyo wagiye muri ibyo n'impano wari ufite n'ibindi byose biragenda".
Perezida Kagame yavuze ko kandi kugira ngo siporo itere imbere bisaba no kwemera gutsindwa. Ati: "Ariko ubundi siporo kugira ngo itere imbere ukora biriya nakubwiye ariko noneho ukanavuga ngo siporo habamo gutsinda no gutsindwa, kandi muri uko gutsinda no gutsindwa harimo ugutera imbere. Ni ukuvuga ngo wagerageje wakoze ibyo washoboraga gukora niba wanatsinzwe wakuyemo isomo uvuga ngo icyo nazize ni iki nakibonye.
Rero iyo watsinzwe, ukuramo isomo ntabwo ugenda ngo wiyahure. Ibyo bituruka mu ikipe cyangwa mu muntu utagiye mu bapfumu cyangwa ujye ngo gushaka uko watuga cyangwa hari ibindi bakora ntirirwa mvuga kugira ngo umuntu ajye mu kibuga yacitse intege adashobora gukina, adashobora no guhagarara wamuvangiye imiti iyo byagiyemo".
Yavuze ko hari Abanyarwanda benshi bifitemo impano muri siporo zitandukanye gusa ko bakwiye kubanza kwemera abo ari bo. Ati: "Ndibwira ko rero aho tugeze hari Abanyarwanda benshi bifitemo impano muri siporo zitandukanye twashakisha rero ahantu hose ariko byose bishingira ku kubanza kwemera uwo uri we."
Yavuze ko yibwira ko bishoboka ko siporo mu Rwanda yatera imbere gusa ko atari ibintu byizana.
Perezida Kagame akunze kugaragaza ko ibikorerwa muri siporo y'u Rwanda birimo amarozi no gutanga ruswa ari bimwe mu bituma idatera imbere. Akunda cyane siporo ndetse ni umufana w'imena wa Arsenal FC yo mu Bwongereza.
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko ibirimo amarozi na ruswa ntacyo byafasha siporo y'u Rwanda