Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026 muri Kigali Convention Center, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, agaruka ku ngingo zitandukanye zirimo n'Umupira w'amaguru.
Umunyamakuru wa SK FM, Sam Karenzi yamubajije niba umupira w’amaguru waba uri kujya mu murongo awifuzamo bijyanye n’uko amakipe yo mu Rwanda amaze iminsi y’itwara neza (Amavubi na Rayon Sports).
Umukuru w’Igihugu yavuze ko yagerageje uko ashoboye kugira ngo ujye mu murongo awifuzamo ariko bikagorana ndetse avuga ko ikibazo kiri muri bo.
Ati: ”Nagerageje uko nshoboye ndafasha ndasunika ndafasha ariko ntabwo nzi ikindi nafasha ariko ni ugukomeza tukagerageza ikibazo ni twe kirimo haba Abanyarwanda, abakinnyi, ikibazo kiri muri twe tukivanyemo byatera imbere.
Mu minsi yashize najyaga mbabwira ukabona abantu barakina umupira biba n’ahandi ariko njye simvuga iby’ahandi ndavuga hano njyewe. Abantu ugasanga n’imyifatire n’imico, baragiye babwira abantu ko abakinnyi b’umupira kugura imisatsi bakishyira ku mutwe cyangwa bagafata iyo ku mitwe yabo bakayizinga uko bashatse ibyo bikaba gukina umupira.”
Perezida Kagame yavuze ko hari n’uko bajya mu kuraguza ndetse n’amafaranga yatanzwe mu kwifashishwa akibwa. Ati: ”Cyangwa bikavaho bikajya mu kuraguza, mu birozi byarangiza bikajya noneho no mu kwiba n’amikoro yagakwiye kuba arimo ugasanga.
Wenda n’ahandi birahaba ariko njye ndavuga ibyaha. Abantu bashaka kugera kure ugira uko wifata ,ugira aho uhanga amaso ukaba ariho ushyira ingufu.”
Yakomeje avuga ko hari n’uko yajyaga afata amafaranga ye akayatanga, ati: ”Ariko ibintu biraho nuko mbura uko nafasha. Narafashije, nashakishaga n’amafaranga nkafata n’umwenda nkabaha kubera ko ingengo y’Imari itabonetse ihagije ariko ukabona hari ibitazamo abantu bakajya no mu matiku, bakajya mu bintu byo kwangana, bakajya mu ntambara no hagati y’ikipe ubwayo cyangwa imwe n’indi.”
Perezida Kagame yavuze ko uwagabanya ibi byose ndetse bagatangirira no hasi mu mpano z’abakiri bato ibintu byagenda neza. Yavuze ko abantu bo mu mupira w’amaguru nibashaka gukorana nawe bazamuhamagara.
Ati: ”Ibyo nimushaka ko dukorana nanjye nkagira uruhare nkabibafashamo muzampamagare ariko bitari ibi by'akajagari. Harimo byinshi tureke ku bica ku ruhande tubikosore tureke kubinyura ku ruhande tubikosore uko bikwiye naho njyewe ubufasha bwanjye no gukunda umupira rwose ibyo birahari. Hari ubwo mbona bindenze nkajya kwikorera ibindi”.
