Ku
mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri guhera saa 19h00’, i Dakar muri Senegal
hateganyijwe umuhango wo gutaha Stade y’agatangaza muri iki gihugu, ya
Abdoulaye Wade, uza kuba witabiriwe n’abanyacyubahiro ku Isi barimo na
Perezida Paul Kagame ndetse n’abakinnyi bakanyujijeho muri Afurika.
Abanyacyubahiro
baza kwitabira uyu muhango barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Adama Barrow
wa Gambia, Gianni Infantino Perezida wa FIFA, Abdoulaye Wade wayoboye Sénégal
ndetse na Perezida wa Sénégal Macky Sall.
Mu
muhango wo gutaha Stade Abdoulaye Wade, hateganyijwe umukino uhuza
abakinnyi b’ibihangange bakanyujijeho mu mupira w’amaguru bo muri Sénégal
ndetse no kunmugabane wa Afurika muri rusange.
Ikinyamakuru
Onze Mondial cyatangaje ko abakinnyi bakanyujijeho baza kwitabira uyu muhango barimo
Eto’o, Drogba, Adebayor, Asamoah Gyan, Yaya Touré, Jeje Okocha, Pitroipa,
Patrick Mboma, Shaban Nonda, Titi Camara, Baffoe, Sammy Kuffour, Naybeth,
Daniel Amokachi, Gouamene, Agassa, Emmanuel Eboué, Goma, Bancé, Ilunga, Njitap,
Hadji, Kalusha Bwalya, Kanu, Feindouno, Adjovi-Boco na Lucas Radebe.
Stade
Abdoulaye Wade, yubatswe mu mujyi mushya wa Diamniadio uherereye mu bilometero
birenga 20 uvuye ku murwa mukuru Dakar, imirimo yo kuyubaka yatangiye ku ya 20
Gashyantare 2020, ikaba yuzuye itwaye arenga miliyoni 230 z’Amayero.
Iyi Stade
Olympike, ikaba ifite Ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 50, ikaba
yaberaho imikino inyuranye irimo n’umupira w’amaguru.
Biteganijwe
ko iyi Stade izakira imikino Olimpike y’urubyiruko mu 2026 izabera muri
Sénégal, ndetse ikazajya iberaho n’imikino y’ikipe y’igihugu ya Sénégal, Les
Lions de la Téranga, iherutse no kwegukana igikombe cya Afurika cya 2021 cyabereye
muri Cameroun.
Umukino
wa mbere w’irushanwa uzabera kuri Stade Abdoulaye Wade uzahuza Sénégal
na Misiri mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mpera z’uyu
mwaka.
Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Macky Sall muri Senegal aho yitabiriye umuhango wo gufungura Stade Aboudlaye Wade
Perezida Kagame muri Senegal
Uyu muhango witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye ku Isi


Stade Abdoulaye Wade izajya yakira abafana ibihumbi 50