Perezida Kagame yihanganishije Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar kubera urupfu rwa se

Amakuru ku Rwanda - 12/07/2026 2:00 PM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Kagame yihanganishije Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar kubera urupfu rwa se

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani n’umuryango we nyuma y’urupfu rwa se, Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.

Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2026 nyuma y’amasaha macye bitangajwe ko yitabye Imana.

Perezida Kagame yavuze ko yihanganisha Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani n’umuryango we kubera urupfu rwa Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.

Ati: ”Nihanganishije byimazeyo umuvandimwe wanjye, Nyakubahwa Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango we, ndetse n'abaturage ba Qatar, ku bw'urupfu rwa Nyakubahwa Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani."

Yakomeje agira ati: ”Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani azahora yibukwa nk'umuyobozi wari ufite icyerekezo gihambaye, wahinduye Qatar igihugu gikomeye kandi gitera ishema ku isi. Umurage yasize wo gukorera abaturage be n'uruhare rwe mu guteza imbere ubucuti n'ubufatanye hagati y'ibihugu bizahoraho mu bihe bizaza."

Yavuze ko muri ibi bihe bitoroshye u Rwanda rwifatanyije n’Abanya-Qatar. Ati: ”Muri ibi bihe bikomeye by'icyunamo, njye n'abaturage b'u Rwanda twifatanyije na Nyakubahwa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani n'abavandimwe bacu bo muri Qatar mu kababaro bafite.”

Sheikh Hamad yayoboye Qatar kuva mu 1995 kugeza mu 2013, nyuma yo gufata ubutegetsi mu ihirikwa ritamennye amaraso ryakuyeho se. Mu 2013, yeguriye ubutegetsi umuhungu we, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ukomeje kuyobora Qatar kugeza ubu.

Mu gihe cy'ubutegetsi bwe, Qatar yagize iterambere rikomeye mu bukungu no mu rwego rwa dipolomasi, ihinduka kimwe mu bihugu bifite ijambo rikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati. 

Yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere Al Jazeera, imwe mu miyoboro y'itangazamakuru izwi cyane ku Isi.

Yanabaye umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutuma Qatar ihabwa kwakira Igikombe cy'Isi cya FIFA 2022, aho bwari ubwa mbere iryo rushanwa ryari ribereye mu gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Nubwo Qatar ari igihugu gito gituwe n'abaturage barenga miliyoni 2.5, yabaye kimwe mu bihugu bikomeye ku Isi mu kohereza gaze karemano itunganyijwe (Liquefied Natural Gas - LNG), ndetse iba n'umushoramari ukomeye ku rwego mpuzamahanga.

Urupfu rwa Sheikh Hamad rusize amateka akomeye y'umuyobozi wahinduye isura ya Qatar, akayigira igihugu gifite ubukungu bukomeye, ijambo muri dipolomasi mpuzamahanga ndetse n'itangazamakuru rifite uruhare ku rwego rw'Isi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...