Ubu
butumwa bwatangajwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde
Maurice, mu kiganiro yagiranye na RBA, aho yavuze ko Perezida Kagame
yihanganishije abahuye n’iki cyago, anabashishikariza gukomeza kugira icyizere.
Yagize
ati: “Mu butumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ubutumwa budufata mu
mugongo kandi bunadukomeza, icyari gikubiyemo gikomeye ni ukudusaba kudacika
intege, tukazirikana ko GOICO kugira ngo ibeho, yavuye mu mbaraga z’ubufatanye
no gushyira hamwe. Ubutumwa bukadusaba gukomeza gushyira hamwe, ko n’ibirenze
ibi bizashoboka.”
Guverineri
Mugabowagahunde yavuze ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwihutira kumenya
ibibazo bya buri mucuruzi kugira ngo hategurwe ubufasha bujyanye n’ingaruka
yagizeho. Ibi birimo kumenya abafite igishoro kinini cyangwa giciriritse,
abafite ubwishingizi n’abatabufite, ndetse n’abafite amadeni.
Yongeyeho
ko intego ari ugutega amatwi buri wese no gukora ubuvugizi bukenewe vuba,
kugira ngo abacuruzi bagizweho ingaruka n’inkongi babone ubufasha bubafasha
kongera kwiyubaka.
Ati: “Buri
wese yagize ibyago, buri wese akeneye gutegwa amatwi. Hari abafite amadeni,
icyo turi kwihutira rero ni ukumenya ikibazo cya buri wese.”
Ubuyobozi
bw’Intara y’Amajyaruguru bwatangaje ko ibyangiritse muri GOICO Plaza bifite
agaciro kagereranywa na miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda, nubwo iperereza ku
byateye inkongi n’ingano nyayo y’ibyangiritse rigikomeje.
Iyi nkongi
yibasiye iri soko rinini ryo mu Mujyi wa Musanze ku gicamunsi cyo ku wa
Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, isenya ibikorwa by’ubucuruzi byari
birikorerwamo.
Nubwo nta muntu wahaburiye ubuzima, abantu babiri bakomeretse byoroheje, mu gihe abandi 15 bahungabanyijwe n’iyi mpanuka, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Guverineri yavuze ko abakomeretse n’abahungabanye barimo
kwitabwaho, ndetse ko bamwe batangiye gusubira mu miryango yabo.
Mu rwego
rwo gukurikirana ingaruka z’iyi nkongi, itsinda ririmo Minisitiri w’Ubutegetsi
bw’Igihugu na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ryasuye abagizweho ingaruka,
rigirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Intara ku bufasha bukenewe.
GOICO
Plaza yubatswe muri 2017 na sosiyete Gorilla Investment Company (GOICO), ikaba
yarakorerwagamo abikorera 89 bo mu Karere ka Musanze. Iri soko ryari ryatwaye
amafaranga agera kuri miliyari 7,5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Inkongi
yaribasiye yasize abacuruzi benshi bahanganye no kubura ibicuruzwa, igishoro
n’ahantu bakoreraga. Ubuyobozi bwatangaje ko bukomeje gukora isesengura kugira
ngo hamenyekane ibibazo byihariye bya buri wese n’ubufasha akeneye.
Mu gihe
iperereza rikomeje, ubuyobozi busaba ko abacuruzi n’abandi bagizweho ingaruka
bakomeza gukorana n’inzego zibishinzwe, mu rwego rwo kumenya neza ibyangiritse
no gutegura ingamba zo kubafasha kongera kwiyubaka.
