Ni ibikubiye mu butumwa yanyujije ku mbugankoranyambaga kuri iki Cyumweru.
Yanditse ati:”Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore Mwiza! Uyu munsi na buri munsi, twizihiza uruhare rw'ibanze abagore bakomeje kugira mu mpinduka mu Rwanda”.
Yavuze ko ubushobozi bw’abagore bwo kwihangana bwemeza ko igihugu gitera imbere iyo habayeho uburimganire n’ubwuzuzanye mu nzego zose.
Ati:”Ubushobozi bwanyu bwo kwihangana, ubuhanga n'ubuyobozi bikomeje kwemeza ukuri ko igihugu gishobora gutera imbere by'ukuri gusa iyo uburinganire n'ubwuzuzanye byubahirijwe mu nzego zose.”
Kuri iki Cyumweru ni bwo hizihijwe Umunsi mpuzamahanga w’Umuhanga. Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1972, ugamije kugaragaza ibyagezweho mu iterambere ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore, uburenganzira no kubaka ubushobozi bw’umugore.
Abagore n’abakobwa ku Isi hose bagira uruhare rukomeye mu kubaka ubukungu, umuco, politike n’iterambere muri rusange.
Ku rwego rw’Isi uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 54, naho mu Rwanda ni ku nshuro ya 51.
