Perezida Kagame yibukije ko umuyobozi ukoresha ibyo yahawe mu nyungu ze agomba kubiryozwa

Amakuru ku Rwanda - 05/02/2026 10:21 AM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Kagame yibukije ko umuyobozi ukoresha ibyo yahawe mu nyungu ze agomba kubiryozwa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yibukije ko umuyobozi ufata ibyo yahawe na Leta akabikoresha mu nyungu ze agomba kubiryozwa nta kabuza.

Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 20 kuri uyu wa Kane muri Kigali Convention Centre.

Perezida Kagame yavuze ko iyi Nama ikomeje kuba umusemburo w’iterambere kuko ibiganirirwamo n’imyanzuro ifatirwamo ifasha Igihugu gutera intambwe igana imbere. Yavuze ko kandi ifite icyo imariye Igihugu ndetse ibaye kenshi kandi buri uko ibaye ibyaganiriwemo, ibyemezo byafashwe bifasha Igihugu gutera intambwe ndende iganisha ku bindi bikorwa.

Perezida Kagame yavuze ko Inama y’Umushyikirano ari ibiganiro bigamije kwibutsa ibikwriye kuba bikorwa. Ati: ”Iyi nama y’Umushyikirano ni ukugira ngo ibi biganiro byose turi bugezweho, amateka y’uyu mushyikirano n’igihugu cyacu tugire icyo tubivanamo bitwibutsa ibyo dukwiriye kuba dukora birimo gushakisha imbaraga za buri wese tukazishyira hamwe igihugu kigatera imbere. “

Yavuze ko Abayobozi bakwiriye gufata inshingano kugira ngo igihe nikigera babazwe ibyo bakora. Ati: ”Aho rero harimo no gufata inshingano cyane cyane ku bayobozi kugira ngo ibyo dukora, ibyo dukwiye kuba tugeza ku bo tuyobora, igihe nikigera tube twabibazwa.

Tubazwe tuti 'wemeye izi nshingano, izi nshingano zisaba ibi turabizi. Wahawe amikoro ameze atya mu nyungu z’Abanyarwanda bose, ibyo wabigenje ute. Ayo mikoro wayakoresheje ute? Wayagize ayawe gusa cyangwa wayakoresheje ku buryo bigera ku bo byari bigenewe'”.

Perezida Kagame yavuze ko kubazwa ibyo ushinzwe ndetse byaba ngombwa ukabyishyura mu gihe hari ibyo utakoze neza uri umuyobozi nta kubinyura ku ruhande. Ati: ”Icyo ntabwo tugomba kukinyura iruhande n’umunsi n’umwe".

Arakomeza ati: "Kubazwa ibyo dushinzwe tukabisobanura ndetse byaba ngombwa tukabyishyura igihe tudashoboye kubisobanura uko byakoreshejwe kuri izo nyungu rusange. Kandi bikunze kubaho kenshi ndetse rimwe na rimwe ntibamenyekane cyangwa ibyo bakoze bitari byo ntibimenyekane ariko aho byamenyekanye umuntu akwiye kubibazwa, akwiye kubihanirwa ndetse”.

Perezida Kagame yerekanye ko Inama y’Igihugu y'Umushyikirano ifite icyo imariye igihugu

Inama y'Umushyikirano yitabiriwe n'Abayobozi mu nzego nkuru zitandukanye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...