Perezida Kagame yerekanye inyungu zikomeye u Rwanda rukura muri siporo

Imikino - 22/05/2026 4:45 PM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Kagame yerekanye inyungu zikomeye u Rwanda rukura muri siporo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yerekanye ko u Rwanda rukura inyungu nyinshi muri siporo zirimo nko kwiyongera k'ubukerarugendo.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu nama nyunguranabitekerezo ku ruhare rwa siporo mu ishoramari ya ‘BAL Investors Summit’. Ni inama yabaye mbere y’uko hatangira imikino ya nyuma y’iri rushanwa ya 2026 muri BK Arena.

Perezida Kagame yavuze ko siporo ihuza abantu anerekana inyungu u Rwanda rumaze kubon akubera yo. Ati: “Siporo ihuza abantu byanze bikunze. Ku Rwanda, twabonye inyungu nyinshi zituruka muri yo. Turabona uburyo byongereye ubukerarugendo, abantu bashaka kuza mu Rwanda; baza mu nama zitandukanye ndetse no mu bikorwa nk’ibi”.

Yakomeje agira ati: ”Bishingira ku mahitamo umuntu cyangwa igihugu gikora, ndetse no ku mitekerereze. Iyo ibihugu bishyize hamwe, amarushanwa cyangwa za ligue zigashyira hamwe, n’abantu bagakorana, inyungu zirushaho kwiyongera cyane”.

Perezida Kagame yavuze ko uko abantu barushaho gukorana ari na ko havuka isoko rinini kandi rifite imbaraga. Ati: ”Ntabwo wakwifuza ko ikintu cyiza nk’iki kiguma mu karere kamwe cyangwa mu gihugu kimwe gusa. Uko abantu barushaho gukorana no gushyira hamwe, ni ko havuka isoko rinini kandi rifite imbaraga, rigatanga agaciro kurushaho ku byo mukora byose.”

Ni ku nshuro ya Gatandatu mu Rwanda habereye imikino ya Basketball Africa League muri rusange mu gihe ari ku nshuro ya 5 habereye iya nyuma.

Perezida Kagame yerekanye ko u Rwanda rukura inyungu muri siporo zirimo izishingiye ku bukerarugendo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...