Ni ibikubiye mu itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda ryasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 4 Ukwakira 2025.
Muri iri tangazo bavuze ko Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera aba Ofisiye 632 bari bafite ipeti rya Sous-Lieutenant akabaha irya Lieutenant.
Ni nyuma y’uko ku munsi w'ejo Umukuru w’Igihugu yatanze ipeti rya Sous-Lieutenant ku basirikare 1029 bashya mu Ngabo z’u Rwanda. Aba ba Ofisiye barimo 557 bize amasomo y’umwaka umwe, 248 bize amasomo y’igihe gito, abagera ku 182 bize amasomo y’igihe kirekire cy’imyaka ine na 42 bize mu mashuri ya gisirikare hanze y’u Rwanda.
Abakobwa ni 117 naho abahungu ni 912, bakaba bagize icyiciro cya 12 cy’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.
Itangazo rya RDF