Perezida Kagame yavuze uko yananiwe n’Umukozi wakoraga mu biro bye kubera kubatwa n’inzoga

Amakuru ku Rwanda - 21/10/2026 3:46 PM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Kagame yavuze uko yananiwe n’Umukozi wakoraga mu biro bye kubera kubatwa n’inzoga

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagarutse ku nkuru y’umukozi wigeze gukora mu biro bye, wabaswe n’inzoga ku buryo byageze aho bimubuza kuzuza inshingano ze, bikarangira amusezereye nyuma yo kubona ko yananiwe guhinduka.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko uwo mukozi yari afite umuryango, ari na byo byatumye abanza kumwihanganira, akeka ko kutamubona mu masaha amwe yo ku mugoroba byaterwaga n’uko aba yagiye kumarana igihe n’umuryango we.

Yavuze ko hari ubwo yahamagaraga abantu bakorana na we no mu masaha y’ijoro, ariko uwo mukozi we byageze aho atakibonekera igihe yamushakiraga, cyane cyane igihe bwabaga butangiye kwira.

Perezida Kagame yavuze ko yabanje kumugirira impuhwe, agerageza no kumworohereza mu kazi kugira ngo abone umwanya wo kwita ku muryango we.

Ati: “Nabanje kumugirira imbabazi kuko yari afite umuryango, ndibwira ngo aba ari kumwe n’umuryango we, aya ni amasaha y’umuryango. Ndamubwira nti niba bikugoye kubera ko ufite umuryango, ndaza kukorohereza.”

Yakomeje avuga ko yanashatse abandi bantu bashobora kumufasha mu nshingano ze kugira ngo akazi bajye bagasaranganya, ariko nubwo yari yagerageje kumworohereza, ikibazo cy’inzoga cyakomeje kumubuza kumubona igihe amushakiye.

Ati: “Ariko aho mushakiye hose n’icyo gihe namwoherereje nkamubura, naho inzoga zaramwishe pe.”

Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo kubona ko uwo mukozi atakiboneka uko bikwiye, hari umunsi yafashe icyemezo cyo kumushakisha mu buryo butunguranye.

Yasabye abashinzwe umutekano kumushakisha aho ari hose bakamuzana, maze ageze aho Perezida yari atuye, yinjira mu nzu atazi ko Umukuru w’Igihugu ari hafi aho.

Icyo gihe ngo uwo mukozi yageze ku ngazi ashaka kuzamuka, ariko biramugora, biba ngombwa ko afata ku rukuta kugira ngo abashe kugenda. Yazamutse gutyo atazi ko Umukuru w'Igihugu ari kumureba.

Ati: “Arazamuka ageze hejuru agize atya, arebye asanga mpagaze aho ndamureba. Ndamubaza nti ese kanaka, wabaye iki? Arambwira ngo njyewe? Ampindura umusazi rwose.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko yabajije uwo mukozi icyari cyamuteye kugendera ku rukuta, ariko bikamugora gusobanura uko byagenze.

Nyuma yo kubona uko yari ameze, Perezida Kagame yamubwiye ko yari yamushatse kugira ngo amenye uko amerewe, ariko ko yari amaze kubona ko ikibazo afite gikomeye.

Ati: “Ndamubwira nti icyo nagushakiraga nagira ngo nimenyere ibyawe, mbibona ntya. Subirayo ujye kuryama, ndakoresha abandi.”

Perezida Kagame yavuze ko bukeye bwaho uwo mukozi yagarutse ku kazi, ariko ibimenyetso by’uko yari yanyoye inzoga bikaba bitaramushiramo neza.

Icyo gihe ngo yaramuhamagaye bagirana ikiganiro, amugira inama yo kwihangana, akibanda ku kazi ashinzwe, ibindi bimubuza inshingano akabireka.

Nubwo yagerageje kumugira inama no kumuha amahirwe yo guhinduka, yavuze ko bitagize icyo bitanga. Ati: “Yarananiye, muvaho.”

Perezida Kagame yagarutse kuri iyi nkuru ubwo yasabaga urubyiruko kutitesha agaciro ndetse no kwirinda kubatwa n’inzoga mu kiganiro yagiranye narwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2026 muri BK Arena.

Perezida Kagame yavuze uko yananiwe n’Umukozi wakoraga mu biro bye kubera kubatwa n’inzoga


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...