Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, ubwo
yagiranaga ikiganiro n'abanyamakuru ndetse n'abakoresha imbuga nkoranyambaga
kibanze cyane ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Ni ikiganiro yatanze mbere y’uko yiyamamariza mu Karere ka
Gicumbi, ahari hateraniye ibihumbi by’abanyamuryango ba FRP-Inkotanyi, abereye
Umukandida.
Paul Kagame yavuze ko urugamba rwatangiye yarashingiranwe na
Madamu Jeannette Kagame, ariko ko atabonye ibihe by'ukwezi kwa buki kuko yahise
atangira gukurikirana amasomo ya Gisirikare, no kwitegura kujya ku rugamba.
Yavuze ko mu 1993, Madamu Jeannette Kagame yamwoherereje
umwana (Ivan Cyomoro) ajya kumusura ku Mulindi mu gihe cy'amezi macye.
Paul Kagame yavuze ko "ubwo indege ya Habyarimana yahanukaga
yari kumwe nanjye (Ivan Cyomoro)". Ati "Umuhungu yari kumwe nanjye
hano."
Yavuze ko icyo gihe yakira amakuru y'uko indege ya
Habyarimana Juvenal yahanutse, yarimo areba umupira wari wahuje Senegal na
Cameroon. Ati "Umwe mu bantu yanzaniye amakuru ambwira ko indege ya
Habyarimana yahanutse, kandi ko i Kigali hatangiye imvururu..."
Kagame ati "Yari hano nanjye (Ivan Cyomoro). Kandi yari
hano atari umusirikare, ahubwo ari umwe mu muryango wanjye."
Yavuze ko yasize Ivan Cyomoro ku Mulindi ajya ku rugamba muri Miyove. Agezeyo yasabye abari basigaye ku Mulindi gutwara Ivan Cyomoro bakamushyira Madamu Jeannette ariko 'yarabyanze'.
Ati "Yarabyanze, asuka
amarira. Yaravugaga ngo arashaka kubona Papa, ati 'Papa wanjye ari he.
Yarabyanze."
Paul Kagame yavuze ko ku munsi wakurikiyeho bagize akazi
kenshi, ku munsi wundi agaruka ku Mulindi agirango aganire na Yvan Cyomoro, amusaba gusanga Madamu Jeannette Kagame.
Yavuze ko muri icyo gihe urugamba rwari rukomeye, ku buryo
rimwe na rimwe batwaraga imodoka nta matara acanye. Avuga ko akigera ku Mulindi
yasanze Yvan Cyomoro asinziriye, ategereza ko abyuka.
Paul Kagame yavuze ko yabonaga ko Yvan Cyomoro yishimiye aho
yari aryamye, ariko kandi yagerageje kumuguyaguya amubwira gusanga umubyeyi we
aho yari. Ati "Nagerageje kumubwira, nshyiramo n'imbaraga ubundi muha
umuntu aramujyana amwambukana umupaka."


Paul Kagame yavuze uburyo yaganirije Ivan Cyomoro amusaba gusanga
Madamu Jeannette Kagame, kuko aho bari ku Mulindi urugamba rwari rukomeye
Paul Kagame yavuze ko yamenye ko indege ya Habyarimana
yahanutse, igihe yarimo areba umukino wahuje Senegal na Cameroon