Perezida Kagame yavuze uko yaguyaguye imfura ye kugira ngo asange Madamu igihe urugamba rwari rukomeye

Imyidagaduro - 09/07/2024 2:46 PM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Kagame yavuze uko yaguyaguye imfura ye kugira ngo asange Madamu igihe urugamba rwari rukomeye

Kandida-Perezida, Paul Kagame yavuze uburyo yaguyaguye umuhungu we w'imfura Ivan Cyomoro ubwo urugamba rwari rukomeye, ariko undi abanza kumubera ibamba ashaka kugumana nawe.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, ubwo yagiranaga ikiganiro n'abanyamakuru ndetse n'abakoresha imbuga nkoranyambaga kibanze cyane ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ni ikiganiro yatanze mbere y’uko yiyamamariza mu Karere ka Gicumbi, ahari hateraniye ibihumbi by’abanyamuryango ba FRP-Inkotanyi, abereye Umukandida.

Paul Kagame yavuze ko urugamba rwatangiye yarashingiranwe na Madamu Jeannette Kagame, ariko ko atabonye ibihe by'ukwezi kwa buki kuko yahise atangira gukurikirana amasomo ya Gisirikare, no kwitegura kujya ku rugamba.

Yavuze ko mu 1993, Madamu Jeannette Kagame yamwoherereje umwana (Ivan Cyomoro) ajya kumusura ku Mulindi mu gihe cy'amezi macye.

Paul Kagame yavuze ko "ubwo indege ya Habyarimana yahanukaga yari kumwe nanjye (Ivan Cyomoro)". Ati "Umuhungu yari kumwe nanjye hano."

Yavuze ko icyo gihe yakira amakuru y'uko indege ya Habyarimana Juvenal yahanutse, yarimo areba umupira wari wahuje Senegal na Cameroon. Ati "Umwe mu bantu yanzaniye amakuru ambwira ko indege ya Habyarimana yahanutse, kandi ko i Kigali hatangiye imvururu..."

Kagame ati "Yari hano nanjye (Ivan Cyomoro). Kandi yari hano atari umusirikare, ahubwo ari umwe mu muryango wanjye."

Yavuze ko yasize Ivan Cyomoro ku Mulindi ajya ku rugamba muri Miyove. Agezeyo yasabye abari basigaye ku Mulindi gutwara Ivan Cyomoro bakamushyira Madamu Jeannette ariko 'yarabyanze'. 

Ati "Yarabyanze, asuka amarira. Yaravugaga ngo arashaka kubona Papa, ati 'Papa wanjye ari he. Yarabyanze."

Paul Kagame yavuze ko ku munsi wakurikiyeho bagize akazi kenshi, ku munsi wundi agaruka ku Mulindi agirango aganire na Yvan Cyomoro, amusaba gusanga Madamu Jeannette Kagame.

Yavuze ko muri icyo gihe urugamba rwari rukomeye, ku buryo rimwe na rimwe batwaraga imodoka nta matara acanye. Avuga ko akigera ku Mulindi yasanze Yvan Cyomoro asinziriye, ategereza ko abyuka.

Paul Kagame yavuze ko yabonaga ko Yvan Cyomoro yishimiye aho yari aryamye, ariko kandi yagerageje kumuguyaguya amubwira gusanga umubyeyi we aho yari. Ati "Nagerageje kumubwira, nshyiramo n'imbaraga ubundi muha umuntu aramujyana amwambukana umupaka."



Paul Kagame yavuze uburyo yaganirije Ivan Cyomoro amusaba gusanga Madamu Jeannette Kagame, kuko aho bari ku Mulindi urugamba rwari rukomeye


Paul Kagame yavuze ko yamenye ko indege ya Habyarimana yahanutse, igihe yarimo areba umukino wahuje Senegal na Cameroon


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...