Perezida Kagame yavuze uko Move Afrika iri gufasha Afurika kubaka ubuhanzi bubyara inyungu

Imyidagaduro - 16/05/2026 7:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Kagame yavuze uko Move Afrika iri gufasha Afurika kubaka ubuhanzi bubyara inyungu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko gahunda ya ‘Move Afrika’ iri mu mishinga ikomeye izafasha Afurika kubyaza umusaruro impano n’urwego rw’ubuhanzi, rukavamo amafaranga menshi ndetse rugatanga n’akazi ku rubyiruko.

Ibi yabigarutseho ku wa 14 Gicurasi 2026, ubwo yitabiraga inama mpuzamahanga ya ‘Global Citizen NOW Summit’ yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi nama yagarukaga ku buryo ibitekerezo bishobora guhinduka amahirwe afatika ndetse no kubaka ubushobozi bw’abaturage n’ibihugu binyuze mu guhanga udushya no gushora imari mu nzego zitandukanye zirimo n’ubuhanzi.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwihutiye kwakira gahunda ya Move Afrika kuko rwabonaga ubushobozi ifite bwo guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro n’ubuhanzi muri Afurika.

Yasobanuye ko gushora imari mu buhanzi bidakwiye gufatwa nk’imyidagaduro gusa, ahubwo ko ari imwe mu nzira zikomeye zo guteza imbere ubukungu bw’igihe kirekire.

Ati: “Ku Rwanda no kuri Afurika muri rusange, gushora imari muri uru rwego ni uburyo bwo guhindura impano n’ibitekerezo by’abahanzi isoko y’iterambere rirambye ry’ubukungu. Gahunda nka Move Afrika ni ingenzi cyane kuko iri kudufasha kwegera intego yo kubaka uruganda rw’umuziki n’imyidagaduro rukora kinyamwuga kuva hasi kugeza hejuru.”

Perezida Kagame yavuze ibi mu gihe biteganyijwe ko urwego rw’ubuhanzi n’imyidagaduro muri Afurika ruzaba rufite agaciro ka miliyari 200 z’amadolari ya Amerika bitarenze mu mwaka wa 2030.

Move Afrika yatangiriye mu Rwanda mu Ukuboza 2023, binyuze mu gitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena cyatanzwemo umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Hip Hop, Kendrick Lamar.

Iki gitaramo cyasize amateka mu myidagaduro yo mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba kubera uburyo cyateguwe ku rwego mpuzamahanga ndetse n’ubwitabire bw’abafana.

Nyuma yaho, muri Gashyantare 2025, gahunda ya Move Afrika yongeye kugaruka i Kigali binyuze mu gitaramo cya John Legend cyabereye muri BK Arena ku bufatanye bw’umuryango Global Citizen. John Legend yashimishije abakunzi b’umuziki mu gitaramo cyagaragaje ko Kigali ikomeje kuba igicumbi cy’ibitaramo mpuzamahanga.

Mu Werurwe 2026 naho, Doja Cat yataramiye bwa mbere mu Rwanda muri BK Arena, mu gitaramo cyitabiriwe n’imbaga y’abakunzi b’umuziki ndetse n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Madamu Jeannette Kagame.

Ibi bitaramo byose byabereye mu Rwanda binyuze muri gahunda ya Move Afrika biri gufatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo gushyira Afurika ku ikarita y’Isi mu bijyanye n’ibitaramo n’inganda z’imyidagaduro.

U Rwanda rukomeje kugaragaza ko rwifuza kuba icyicaro cy’ibikorwa bikomeye by’ubuhanzi n’imyidagaduro ku rwego mpuzamahanga, aho abayobozi bavuga ko uru rwego rushobora kuba imwe mu nkingi z’ubukungu nk’uko bimeze mu bindi bihugu byateye imbere.

‘Move Afrika’ ni umushinga uzamara igihe kirekire, ukubiyemo kuzenguruka ku Mugabane wa Afurika n'abahanzi mpuzamahanga.

Uyu mushinga ugizwe n’ubukangurambaga buyobowe n'abaturage bugamije gukangurira abayobozi gufata ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku Mugabane wa Afurika. Bimwe mu bibazo by'ingenzi birimo:

Kongera inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n’abakobwa; gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n'ingaruka zabyo ku kwihaza mu biribwa; gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe y'ubukungu ku bisekuruza bizaza; no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.

Move Africa yubakiye ku bukangurambaga n’ibikorwa bya Global Citizen byayibanjirije ku Mugabane wa Afurika birimo: Global Citizen: Mandela 100, yazanye Beyoncé, Jay-Z, Ed Sheeran, Usher, Eddie Vedder na Chris Martin wo muri Coldplay i Johannesburg, South Africa mu 2018;

Global Citizen Live: Lagos yagaragayemo Davido, Femi Kuti, na Tiwa Savage muri Fela Kuti’s New Africa Shrine mu 2021; n'Iserukiramuco Global Citizen Festival: Accra, ryazanye Usher, SZA, Stormzy, na TEMS muri Black Star Square mu 2022.

Mu kugeza ubunararibonye budasanzwe ku bafana n’abahanzi, Move Afrika izashyiraho ibikorwa bishya by’imyidagaduro bigera ahantu hatandukanye, yongere abahanzi mpuzamahanga n’abo mu karere bashaka kuzenguruka mu bihugu bitandukanye byo mu karere, kandi hubakwe ubushobozi mu mijyi itandukanye yo ku Mugabane wa Afurika aho ibi bitaramo bizajya bibera.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ruherutse gutangaza ko inama mpuzamahanga n’ibitaramo (MICE – Meetings, Incentives, Conferences and Exhibitions) byabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2025 byinjije miliyoni zisaga 94.7 z’amadolari ya Amerika, bikomeza gushimangira umwanya w’u Rwanda nk’igihugu kiyoboye mu kwakira ibirori mpuzamahanga muri Afurika.

Ibi byagarutsweho mu Raporo ya RDB ya 2025, igaragaza intambwe ikomeye igihugu gikomeje gutera mu guteza imbere ishoramari, ubukerarugendo, ubucuruzi n’imitangire ya serivisi, binyuze mu mavugurura atandukanye no gukomeza gushyira imbere ishoramari ry’abikorera.

Mu 2025, u Rwanda rwanditse imishinga y’ishoramari igera kuri 799 ifite agaciro ka miliyari 2.62$, izamuka ivuye kuri 612 yariho mu 2024. Iyi mishinga iteganijwe kuzatanga akazi ku bantu barenga 38,000, aho cyane cyane iy’imitungo itimukanwa, inganda n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariyo yayoboye.

Raporo igaragaza ko Foreign Direct Investment (FDI) yageze kuri miliyoni 872.9$ mu 2024, izamuka rya 21.8% ugereranyije na miliyoni 716.5$ za 2023. Ibi bikaba bikomeje kugaragaza icyizere cy’abashoramari mu Rwanda.

Ubukerarugendo nabwo bwakomeje gutanga umusaruro, aho bwinjije miliyoni 685$, buvuye kuri miliyoni 647$ mu 2024. Iri zamuka ryatewe ahanini n’abasura pariki zo kureba ingagi, ndetse n’ibindi bikorwa bishya by’ubukerarugendo.

Urwego rwa MICE ruri mu zikomeje gutera imbere cyane, aho rwinjije miliyoni 94.7$ mu 2025, izamuka iva kuri miliyoni 84.8$ mu 2024.

Ibi byatewe n’ibikorwa bikomeye byabereye mu Rwanda birimo: Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships 2025), Move Afrika: Kigali yahuje ibyamamare nka John Legend, Mobile World Congress, Basketball Africa League (BAL Season 5), n’ibindi bikorwa mpuzamahanga bikomeye.

Perezida Kagame yagaragaje ko Move Afrika yatangiye kwereka Afurika ko ubuhanzi bushobora kuba ubukungu bukomeye


Perezida Paul Kagame yitabiriye iyi nama ya 'Global Citizen NOW Summit' yabereye i New York, ku wa 14 Gicurasi 2026 hifashishijwe ikoranabuhanga


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...