Iki kibazo cyongeye kuzamura impaka ku myambarire y’urubyiruko, kubahiriza umuco nyarwanda n’uburyo amabwiriza agomba gushyirwa mu bikorwa n’abashinzwe umutekano, cyane cyane mu bitaramo n’ahandi hahurira abantu benshi.
Perezida Kagame yabigarutseho muri
gahunda ya ‘Youth Meet the President’ yabaye kuri uyu wa 21 Ukwakira 2026 muri
BK Arena, yahurije hamwe urubyiruko rusaga ibihumbi 10 rwo mu nzego
zitandukanye.
Yavuze ko amaze kumenya ibyabaye, yahamagaye
CG Felix Namuhoranye kugira ngo amusobanurire ibyari byabaye. Mu kiganiro
bagiranye, yabajije uko uwo mukobwa yari ameze, maze bamwoherereza ifoto ye
kugira ngo arebe uko yari yambaye.
Nyuma yo kubona ifoto, Perezida Kagame yavuze ko yasanze uwo
mukobwa yararenganye, abaza Umuyobozi Mukuru wa Polisi impamvu yari yafashwe.
Yagize ati “None se uyu yazize iki ko ndeba ibidakwiye
kwanikwa ku gasozi byitaweho? Ikibazo cyanyu ni ikihe?”
Ku ruhande rumwe, hari abagaragaza ko imyambarire ikwiye
kujyana n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, mu gihe abandi bibaza uburyo ibyo
bitekerezo byashyirwa mu bikorwa hatabangamiwe uburenganzira bw’abantu cyangwa
ngo hagire ufatwa mu buryo butubahirije ikinyabupfura.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko
n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, na we yagarutse ku isano iri hagati
y’imyambarire igezweho n’umuco, agaragaza ko ibihugu bimwe na bimwe byashoboye
guhuza ibyo byombi.
Yavuze ko mu bihugu byinshi, imyambarire n’ibindi biyigize
byagiye bigira uruhare rw’umuco uturuka hanze, ariko ko hari ibihugu byakomeje
gusigasira umwihariko wabyo, ku buryo n’imyambarire yabyo ikomeza kugaragaza
uwo biranga.
Ati “Ariko kugendana n’ibigezweho ntibivuze guca umuco. Ku mugabane wacu tubona ingero zifatika za sosiyete zinjije umuco uziranga mu mideli igezweho.
Nigeria n’ibindi bihugu byerekanye ko ibikorerwa imbere mu
gihugu, ibihangano by’abanyabugeni bashobora kubyambara bikabatera ishema,
kandi bigakomeza kujyanishwa n’imyambarire igezweho. Ibi bikwiye kutubera
urugero.”
Ubutumwa bwe bugaragaza ko gusigasira umuco bitagomba
gufatwa nko kwanga impinduka, ahubwo ko bishoboka ko abantu bakurikira
ibigezweho banakomeza kugaragaza umwihariko wabo.

Perezida Kagame yavuze ko umukobwa wafashwe azira imyambarire yarenganye, nyuma yo kureba ifoto ye akayibaza Umuyobozi Mukuru wa Polisi, CG Felix Namuhoranye, ati “None se uyu yazize iki?”
