Perezida Kagame yavuze ku kibazo cya interineti ihenze mu Rwanda

Amakuru ku Rwanda - 21/10/2026 1:23 PM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Kagame yavuze ku kibazo cya interineti ihenze mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame yavuze ku kibazo cya Interineti ihenze mu Rwanda ,asaba urubyiruko gukora uko rushoboye rukuzamura ubushobozi kugira ngo bijyanye n’igiciro cyayo.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2026 muri BK Arena muri gahunda ya Youth Meet The  President’ aho yaganiriye  n’urubyiruko rw'abarenga ibihumbi 10.

Muri uru rubyiruko harimo uwagejeje ku Mukuru w’igihugu ikibazo cy’uko interineti ihenze mu Rwanda.

Perezida Kagame atebya yavuze ko we interineti yahenda itahenda ayikoresha gusa aha umwananya Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire kugira ngo abisobanure.

Ati:”Naho iby’ibiciro bya interineti byahenda bidahenda bitahenda njyewe ngomba kubikoresha. Ariko ngere ku bandi batari njyewe ni nabyo byangombwa. Ibyo ababishinzwe badufasha,ikibazo ni iki? Niba hari imbaraga zakongerwamo”.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire asobanura impamvu interineti iri kugenda ihenda yagize ati:”Ikigenda kigaragara nuko ibigo bishinzwe gutanga interineti nubwo aatari byose,bimwe byagiye byiyongera ku mpamvu zitandukanye, iya mbere ni impinduka tugenda tubona tuva kuri 2G na 3G kugira ngo dukoreshe interineti yihuta ya 4G ,uko rero yihuta ifite n’ubushobozi buri hejuru ni nako ihenda kubera ishoramari riba ryagiyemo”.

Perezida Kagame yavuze ko ari uguhora bahangana nabyo. Ati:”Ni ibyo ni uguhora duhangana nabyo. Uzi ubundi buryo bwo guhangana nabyo ariko natwe ni ukugerageza tugakora uko dushoboye tukazamura ubushobozi bwacu ku buryo noneho bijyana byose”.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko gukora uko rushoboye rukuzamura ubushobozi kugira ngo bijyanye n’igiciro cya Interineti


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...