Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru yakoze kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025 muri Village Urugwiro. Ubwo umunyamakuru yari amubajije ikibazo cy’uko hari insengero zafunzwe ubundi zikuzuza ibisabwa ariko zikaba zitarafungura, Perezida Kagame yavuze ko iyaba we nta rusengero na rumwe rwagafunguwe.
Yagize ati: ”Iyo
biba njyewe nta nsengero nafungura. [...] Muri ibi
byose twavugaga by’izi ntambara ziri ku Isi no kubaho kw’igihugu, insengero zibifitemo ruhare ki? Nazo ziratanga
akazi se? “
Perezida Kagame yerekanye ko abenshi ba nyiri insengero batekera imitwe abantu. Ati: ”Abenshi baba babeshya ariko mubaba hehe mwebwe? Njyewe ko ibyo mbona ari abantu buzuyemo ububandi gusa".
"Ni ukurwana n’ububandi
bwuzuye mu nsengero, nabyo nta mpuhwe mbifitiye na gato rwose ariko mwebwe
abakoloni barabarindagije namwe murarindagira. Ubu twirirwe tuganira ibintu
by’insengero?”.
Yavuze ko abantu bakwiye kujya mu bindi bashaka
bakajya banasengera kuri telefone. Ati: ”Mujye guhinga mworore, gusenga
n’ushaka usengere kuri telefone. Aho zaturutse. Buriya ni uko dushaka gushyira
ibintu mu kuri tudashaka guhutaza abantu naho hafunzwe nkeya”.
Kuva mu kwezi kwa 8 mu mwaka ushize ni bwo insengero zitujuje ibisabwa hirya no hino mu gihugu zagiye zifungwa. Mu nsengero zirenga ibihumbi 13 zakorewe ubugenzuzi mu gihugu hose, izigera ku bihumbi 8 zarafunzwe kubera zitari zujuje ibisabwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB.

Perezida Kagame yerekanye ko abenshi ba nyiri insengero batekera imitwe abantu
