Perezida Kagame yasubije abibaza impamvu Abaminisitiri bahinduka vuba

Amakuru ku Rwanda - 17/06/2026 3:05 PM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Kagame yasubije abibaza impamvu Abaminisitiri bahinduka vuba

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasubije abibaza impamvu Abaminisitiri bahinduka vuba, asobanura ko impinduka ziba zigomba kuba igihe cyose habayeho ukutuzuza inshingano.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu muri Village Urugwiro ni bwo Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma no mu zindi nzego z’Igihugu, baherutse gushyirwa mu nshingano.

Abarahiye ni Damien Murwanashyaka, Minisitiri w’Ibikorwaremezo; Antoine Marie Kajangwe, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda; Armand Zingiro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo na Col. Claudien Bizimungu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo. 

Harimo kandi abandi bayobozi barimo James Wizeye, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS); Judith Mbabazi, Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane ndetse na CP Theos Badege, Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS).

Nyuma yo kwakira izi ndahiro, Perezida Kagame yasubije abajya bibaza impamvu Abaminisitiri bahinduka vuba ndetse ashimangira ko ahubwo bishoboka zajya ziba mu gihe gito cyane kurushaho.

Ati: ”Impinduka zo nk’izi ahubwo ndetse birashoboka ko zajya ziba mu gihe gito cyane kurusha. Hari abantu bashobora kwibwira ngo ariko Aba-Minisitiri bahindutse vuba .Yego  bahindutse vuba ariko ujye wibaza impamvu.

Impamvu iroroshye,abashinzwe kuyobora igihugu cyangwa abashinzwe kuyobora abo bantu,ababashyiraho iyo batameze nkaba bahindurwa cyangwa abandi bagerwaho n’ibindi bitari byiza habaho ukwihangana,ukihanganira umuntu”.

Yakomeje ati: ”Hari indwara iba mu bantu bambwiye sinzi niba itaba n’ahandi. Ukorana n’umuntu ni umuyobozi ukumva inshingano arazumva rwose asobanukiwe ibintu byose ,tukajya umugambi uvuga ngo tugiye gukora iki ndetse umuntu akabigiramo uruhare agatanga igitekerezo,buri wese agatanga igitekerezo tukabyemeza ibyangombwa byose bihari.

Niba byagombaga gutwara amezi atandatu kuba twakoze ibyo twakoraga hashira amezi atanu habaho no kwibutsa ugasanga n’uwagombaga kubikora ntabwo azi naho tugeze”.

Perezida Kagame yavuze ko habaho ukwihangana kuri ibyo bikorwa gusa rya kosa rikongera kwisubiramo ubundi hakongera kubaho ukwihangana.

Yavuze ko iyo bibaye bwa gatatu cyangwa bwa kane haba hari ikibazo gikomeye aho haba hagomba gufatwa ibyemezo. Yavuze ko ari bwo hahita hashakwa abandi banyarwanda bashobora ibyo abandi bakoraga, bagashyirwa mu nshingano.

Perezida Kagame yasobanuye ko impamvu hahindurwa Abaminisitiri vuba ari uko haba habayeho ukutuzuza inshingano


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...