Perezida Kagame yasubije abataranyuzwe n'ibyatangajwe ku rupfu rwa Kizito Mihigo

Imyidagaduro - 27/04/2020 7:38 PM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Kagame yasubije abataranyuzwe n'ibyatangajwe ku rupfu rwa Kizito Mihigo

Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yavuze ko ibisobanuro byinshi byatanzwe ku rupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo ariko hari benshi batanyuzwe nabyo bityo ko n'ibyo yatangaza bitabanyura.

Yasubizaga umunyamakuru wa RFI na Le Monde wari ubajije ku rupfu rwa Kizito mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata 2020, yagiranye n’Abanyamakuru bo mu Rwanda n’aho mu mahanga hifashishijwe ikoranabuhanga. 

Perezida Kagame yavuze ko ibyo yasobanura ku rupfu rwa Kizito Mihigo bitagira icyo bihindura ku bitekerezo bya bamwe bahisemo kutemera ibyatangajzwe n’inzego bireba. Ati “Ibisobanuro byinshi byaratanzwe ku rupfu rwa Kizito, benshi ntibanyuzwe nabyo, sintekereza ko ibyo nakubwira ubu nabyo byakunyura ". 

Perezida Kagame mu kiganiro n'Abanyamakuru kuri uyu wa Mbere

Perezida Kagame akomeza ati "Bizasaba ubwonko bwawe kunyurwa n'ibyasobanuwe mbere, keretse niba wasobanukirwa ari uko ari njye ubisobanuye. Ariko nanjye mbisobanuye nk'uko wabyumvise nzi neza ko bishobora kurangira utanyuzwe."

Perezida Kagame avuze ibi mu gihe imwe mu miryango mpuzamahanga yagaragaje ko itemera ibyavuye mu iperereza ryakozwe n'inzego zibishinzwe ndetse imwe mu miryango yagiye isaba iperereza ryihariye.


Perezida Kagame aganira n'Abanyamakuru hifashishijwe ikoranabuhanga

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, Louise Mushikiwabo, mu kiganiro aherutse kugirana na RFI, yavuze ko mu Rwanda kimwe n'ahandi ku Isi, abantu bashobora gupfa urupfu rusanzwe cyangwa se biyahuye.

Kuwa 26 Gashyantare 2020 ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyize hanze raporo ikubiyemo ibyavuye mu iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ku rupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo. Ubushinjacyaha bwavuze ko byagaragaye ko Kizito Mihigo yiyahuye yimanitse mu mugozi. 

Nyuma yo gusesengura byimbitse raporo yatanzwe na RIB ku iperereza ku rupfu rwa Bwana Kizito Mihigo, Ubushinjacyaha Bukuru busanga urupfu rwa Bwana Kizito Mihigo rwaratewe no kwiyahura yimanitse, bityo bugasanga nta kurikiranacyaha ryabaho kuri urwo rupfu.

Kizito Mihigo yavukiye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo ku itariki ya 25 Nyakanga 1981. Yari umwana wa gatatu mu bana batandatu ba Augustin Buguzi na Placidie Ilibagiza.

Yahimbye indirimbo zirenga 400 zifashishwa muri Kiliziya Gatolika n’ahandi. Amashuri yisumbuye yize kuri Seminari Nto ya Karubanda mu karere ka Huye. Yarangirije muri Collège St André mu Mujyi wa Kigali.

Kizito Mihigo yize umuziki mu ishuri rya Conservatoire de Paris mu Bufaransa anagira uruhare mu ihangwa ry'indirimbo yubahiriza igihugu ‘Rwanda Nziza’.

Ku wa 13 Gashyantare 2020 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruzwi nka RIB, rwatangaje ko inzego z'umutekano zarushyikirije Kizito Mihigo wafatiwe mu karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko ajya i Burundi.

Tariki 17 Gashyantare 2020 ni bwo hamenyekanye inkuru y'urupfu rwe.

Mu 2015 Kizito Mihigo yakatiwe gufungwa imyaka 10 ahamijwe n’urukiko rukuru ibyaha bibiri ari byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi harimo n’umukuru w’igihugu n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Tariki 18 Nzeli 2018 ni bwo yasohotse muri Gereza ya Mageragere nyuma y’imbabazi yari amaze guhabwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye kuwa 17 Gashyantare 2020


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...