Yabigarutseho mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Zaria Court, igice cy’imikino n’imyidagaduro cyuzuye gitwaye miliyoni $25, giherereye i Kigali. Icyo kigo cyubatswe na Masai Ujiri wahoze ari umukinnyi muri NBA ndetse akaba n’umuyobozi wa Giants of Africa. Kirimo ibibuga by’imikino, hoteli ifite ibyumba 80, ahacururizwa, ibiro by’akazi rusange n’ahakorerwa ibiganiro (podcast hub).
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Masai Ujiri, Perezida Kagame yabajijwe uko yatekereje igitekerezo cya Kigali Sports City. Yamusubije agira ati: "Sinigeze mba umukinnyi ku rwego na ruto. Sinari mfite ibitekerezo byinshi ku bucuruzi. Ariko namenye ko nshoboye gutera abandi inkunga mu byo bashoboye. Nubwo ubucuruzi butari ubwanjye, nshobora gushyiraho ibirimo uburumbuke ku buryo abashoboye babukora babigeraho."
Yakomeje avuga ko nubwo atigeze akina ku rwego rwo hejuru, yari asanzwe akunda siporo. Ati "Bitewe n’amateka yanjye n’ingorane nanyuzemo, nifuzaga ko ntazigera nicara. Nshaka kugira uruhare mu nkuru ituma abantu bahura. Iyo mbigizemo uruhare, mba umuntu wishimye cyane."
Yasobanuye ko ari uko igitekerezo cyo kubaka Kigali Sports City cyavutse. Ku bijyanye n’uko siporo iri kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu, Perezida Kagame yavuze ko imaze guhanga imirimo myinshi ndetse ikanakurura amaso y’Isi biciye mu bikorwa remezo nka BK Arena na Stade Amahoro.
Yagize ati: "Iyo abayobozi babonye ingero zifatika, ni bwo babasha gushora imari muri siporo. Uruhare rwanjye ruto ni ukuvuga, gutekereza ku mugaragaro no kugaragaza ibyakozwe hano iwacu n’akamaro kabyo nk’urugero."
Yavuze ko iyo atekereje ku rubyiruko rwa Afurika nta mipaka, ahubwo arutekerezaho nk’umutungo ukomeye Afurika ifite, asaba ko hakomeza gushorwa imari mu kurwubakira ubushobozi.
Masai Ujiri yashimiye Perezida Kagame kubera icyerekezo n’ubuyobozi bwe bufasha siporo kuba urufunguzo rw’iterambere ry’ubukungu ku mugabane.
Yagize ati: "Iyo uvuze icyerekezo, uvuze ubuyobozi, gukorana n’abantu n’ubufatanye byose Perezida Kagame arabihagarariye. Yabonye siporo nk’ubucuruzi bushobora guteza igihugu imbere, kimwe n’Umugabane wacu. Ibyo ni byo dukwiye gushoramo imari."
Yakomeje avuga ko ibikorwa remezo nka Zaria Court bifasha mu kubaka umuryango mugari, guteza imbere agaciro, no gufasha ubukungu, ibintu bikunze kwirengagizwa muri Afurika.
Uwo muhango wo gufungura ku mugaragaro Zaria Court, wari mu rwego rw’ibirori bya Giants of Africa Festival bimaze icyumweru, bikazasozwa ku ya 2 Kanama. Witabiriwe n’abantu bakomeye barimo Aliko Dangote, umukire wa mbere muri Afurika akaba na Perezida wa Dangote Group, na Amadou Gallo Fall uyobora Basketball Africa League.