Nyuma yo gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya, kuri uyu wa Kane Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya nk'uko Itegeko Nshinga ribitetanya.
Muri ba Minisitiri bashya harimo Dominique Habimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’lgihugu ndetse na Dr. Bernadette Arakwiye wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije.
Mu bandi bashya bashyizwe mu myanya n'Umukuru w'Igihugu harimo ni Dr Telesphore Ndabamenye wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi ndetse na Jean de Dieu Uwihanganye wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo.
Abaminisitiri bashyizweho ni;
1. Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika
2. Inès Mpambara, Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe
3. Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
4. Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga
n’Ubutwererane
5. Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta
6. Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo
7. Consolée Uwimana, Minisitiri w’Uburinganire n’lterambere ry’Umuryango
8. Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu
9. Dominique Habimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’lgihugu
10. Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w’lbikorwaremezo
11. Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo
12. Joseph Nsengimana, Minisitiri w’Uburezi
13. Dr. Jean-Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu
14. Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi
15. Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima
16. Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
17. Prudence Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda
18. Dr. Bernadette Arakwiye, Minisitiri w’Ibidukikije
19. Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri w’lbikorwa by’Ubutabazi
20. Nelly Mukazayire, Minisitiri wa Siporo
21. Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi
Abanyamabanga ba Leta bashya;
1. Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere
2. Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe kwegeranya Imari n’Ishoramari rya Leta
3. Godefrey Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta
4. Jean de Dieu Uwihanganye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo
5. Marie Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu
6. Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi
7. Dr Telesphore Ndabamenye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi
8. Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima
9. Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, ushinzwe urubyiruko n’ubuhanzi
10. Rwego Ngarambe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe siporo
Abandi bayobozi bakuru;
1. Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, ari ku rwego rwa Minisitiri
2. Juliana Muganza, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB ari ku rwego rw’Umunyamabanga wa Leta
3. Dr Uwicyeza Doris Picard, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ari ku rwego rwa Minisitiri
4. Nick Barigye, Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda
Dominique Habimana yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’lgihugu
Dr. Bernadette Arakwiye yagizwe Minisitiri w’Ibidukikije