Ibi yabigarutseho ejo ku wa Kabiri ubwo yarimo
aganira n’Abagize Amavubi abashimira nyuma y’uko bitwaye neza begukana
igikombe cya FIFA Series 2026.
Minisitiri Mukazayire yashimiye Stephen
Constantine avuga ko nubwo yari afite
igihe gito cyo gutegura ikipe, yagaragaje impinduka zifatika.
Ati: “Ndashimira cyane umutoza mushya. Kuza ugasanga
ufite icyumweru kimwe gusa cyo gutegura ikipe, kandi hari ibyitezwe byinshi,
ntibyari byoroshye. Ariko mwashoboye guhindura imikinire y’ikipe ku buryo
bugaragara, hamwe n’abungiriza n’itsinda ryose rya tekinike.”
Yakomeje ashimira abakinnyi ubwabo, agaragaza ko
berekanye umukino ushimishije kandi ugaragaza impano bafite.
Byari bishimishije
kubona uko mwakinnye, by’umwihariko umukino wa kabiri wari ukomeye cyane. Mwagaragaje
ko mufite impano ni byo bisabwa kugira ngo mube aba mbere.”
Minisitiri wa siporo yavuze ko Umukuru w’igihugu
yavuze ko umukino berekanye ari mwiza.
Minisitiri Mukazayire kandi yashimye uburyo
abakinnyi bashya bakiriwe neza mu ikipe, agaragaza ko ari ikimenyetso cy’ubumwe
n’indangagaciro z’Abanyarwanda.
Ati: “Turashimira abakinnyi bashya n’uburyo mwakiriwe
neza n’abandi. Ibi bigaragaza uwo turi we nk’Abanyarwanda n’ubwoko bwa siporo
dushaka kubaka.”
Yijeje abakinnyi ko ubuyobozi buzakomeza
kubashyigikira, ndetse anatangaza ko hari n’igihembo bazahabwa nk’ikimenyetso
cyo kubashimira.
Nelly Mukazayire yavuze ko hari gahunda yo kurushaho kwegera imiryango y’abakinnyi, kubera uruhare rukomeye igira mu iterambere ryabo.


Nelly Mukazayire yashimiye Amavubi

Perezida Kagame na Minisitiri wa Siporo bashimye imikinire y’Amavubi
