Ni ubutumwa Umukuru w’Igihugu yabageneye mu gusoza umwaka wa 2025, anabifuriza Umwaka Mushya Muhire wa 2026.
Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe cyo gusoza umwaka afashe umwanya ngo ashimire Ingabo z’u Rwanda n’abandi bagize inzego z’umutekano ku bwitange bwabo.
Ati:c”Ba ofisiye, abagabo n'abagore bo mu Ngabo z'u Rwanda n'izindi nzego z'umutekano, mu gihe dusoza undi mwaka, mfashe uyu mwanya wo kubashimira cyane mu mirimo yanyu. Ubwitange bwanyu n'ubunyamwuga bwanyu bikomeje gushyigikira indangagaciro n'umutekano by'Igihugu cyacu."
Yakomeje avuga ko mu bihe bigoye no mu ngorane zitandukanye abagize inzego z’umutekano bakomeje gukorera Igihugu cyabo barangwa n’ubwitange haba imbere mu gihugu n’ahandi.
Ati: ”Mu bihe bigoye no mu ngorane zitandukanye, abagabo n’abagore bagize Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano bakomeje gukorera Igihugu cyabo barangwa n’ubwitange budasubirwaho, haba mu gihugu imbere ndetse no mu butumwa bakorera hirya no hino ku isi.
Mu gihugu cyacu, umwete n’ubushishozi byanyu bihora birinda Abanyarwanda, bikabungabunga ubusugire bw’Igihugu kandi bigaharanira kubungabunga ubwigenge bwacyo buri munsi.”
Perezida Kagame yagaragaje ko kubera uyu murava n’ubufatanye, u Rwanda rukomeje kuryoherwa amahoro n’ituze, bigatuma Igihugu gitera imbere mu nzego zitandukanye, Abanyarwanda bagakora ibikorwa byabo by’iterambere mu mutekano usesuye.
Yongeye gushimangira ko inzego z’Umutekano u Rwanda rufite ari zo yari yarifuje kugira.
Ati: ”Nk’uko nabivuze kenshi, Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano ni zo nari narifuje kugira. Muri uyu mwaka wose, mwakomeje gukura no gukomera, muba inkingi y’ubumwe bw’igihugu, icyubahiro n’imbaraga zacyo, mwashoboye kurengera inyungu z’u Rwanda mu gihe mukomeza kubahiriza indangagaciro z’ubunyangamugayo no gukunda igihugu".
Mu gihe hategerejwe umwaka mushya, Umukuru w’Igihugu yasabye izi nzego gukomeza uwo murongo mwiza, zikubahiriza indangagaciro z’ubunyangamugayo, kandi zikomeza kwitegura no guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka.
Perezida Kagame yanihanganishije abari mu butumwa hanze y’igihugu batabashije kwizihiza iminsi mikuru bari kumwe n’imiryango yabo, ashimira cyane n’imiryango yabo ku bwitange n’igitambo bagira ku bw’Igihugu.
Yihanganishije kandi imiryango yabuze ababo baguye mu kazi k’igihugu, abizeza ko bazabahora hafi. Perezida Kagame yanabifurije iminsi mikuru myiza.
Ati: ”Mu izina ry’Abanyarwanda bose, Guverinoma n’umuryango wanjye bwite, mwebwe n’imiryango yanyu ndabifuriza iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya uzabazanira imigisha n’intsinzi.
Mukomeze gukorera Igihugu cyanyu mu cyubahiro, kandi igitambo cyanyu gihorane icyubahiro no guhabwa agaciro gakwiye”.

Perezida Kagame yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano ku bwitange n’umurava byabaranze mu 2025
