Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida Kagame yakiriye indahiro za Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Nsengiyumva Justin n’abandi bagize Guverinoma. Umukuru w'Igihugu yashimiye Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, Dr Edouard Ngirente. Ati”Ndabanza mbere ku gushimira byimazeyo Minisitiri w’Intebe ucyuye Igihe, Edourad Ngirente, ndagira ngo mbanze mushimire akazi keza n’imyaka yari amaze agakora.
Twakoranaga neza ku buryo najyaga mutera urubwa nkahera ku izina rye Ngirente, nkamubwira ngo ba Minisitiri w’Intebe, ugire utyo hanyuma agahera aho abigira atyo nyine.”
Perezida Kagame yavuze ko abatahawe imirimo hari indi ibategereje. Ati: ”Ndagushimira cyane rero kandi ndagira ngo byumvikane ko abahinduriwe imirimo cyangwa n’abatahawe indi buriya irahari irabategereje. Birahinduka gutyo gusa ariko ntabwo birangirira aho ngaho ni ko bikwiriye kumvikana.”
Yavuze ko ari Abanyarwanda benshi bifuza ko bagira uruhare rutandukanye mu gukorera igihugu. Ati: ”Abanyarwanda ni benshi twifuza ko bagira uruhare rutandukanye mu gukorera igihugu cyabo kandi ni ibintu bizajya bihora bihinduka usibye njye mwananiye gusa mwanze kumpindura. Njya nshaka guhinduka ariko mukanga ubwo nanjye igihe cyanjye kizagera”.
Perezida Kagame yashimiye Dr Edouard Ngirente ku kazi keza yakoze