Ni
mu ijambo yavuze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2025, aho yagaragaje ko
muri uyu mwaka wa 2025 habayemo ibikorwa byinshi by’iterambere ku gihugu
by'umwihariko kwiyongera k’ubukungu bw’u Rwanda.
Uretse
ibyo, Perezida Kagame yashimiye Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bwo
gushyigikira inzira y’amahoro muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse muri uku
kwezi u Rwanda na DRC bakaba barasinyanye Amasezerano ya Washington, akaba yarashyizwemo umukono tariki 04 Ukuboza 2025 mu muhango wayobowe na Perezida Trump.
Yagaragaje ko ubu buryo Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika
bakoresheje ari bwo bwiza bwo gukemura ikibazo cya DRC mu mizi.
Umukuru w'Igihugu yavuze
kandi ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa aya masezerano ya Washington ariko
igishobora guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda cyose kitazihanganirwa.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame n’umuryango we bifurije Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda umwaka mushya muhire wa 2026, "uzabe uw’ibyishimo n’uburumbuke".

Tariki 04 Ukuboza 2025, u Rwanda na RDC byasinye amasezerano ya Washington mu muhango wayobowe na Perezida Trump
