Perezida Kagame yashimiye Amerika na Qatar

Amakuru ku Rwanda - 31/12/2025 6:39 PM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Kagame yashimiye Amerika na Qatar

Mu ijambo rye risoza umwaka wa 2025 ndetse ritangiza umwaka wa 2026, Perezida Paul Kagame yashimiye Amerika na Qatar ku ruhare rwabo mu gushaka umuti wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC.

Ni mu ijambo yavuze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2025, aho yagaragaje ko muri uyu mwaka wa 2025 habayemo ibikorwa byinshi by’iterambere ku gihugu by'umwihariko kwiyongera k’ubukungu bw’u Rwanda.

Uretse ibyo, Perezida Kagame yashimiye Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bwo gushyigikira inzira y’amahoro muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse muri uku kwezi u Rwanda na DRC bakaba barasinyanye Amasezerano ya Washington, akaba yarashyizwemo umukono tariki 04 Ukuboza 2025 mu muhango wayobowe na Perezida Trump.

Yagaragaje ko ubu buryo Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoresheje ari bwo bwiza bwo gukemura ikibazo cya DRC mu mizi. Ati “Ndashimira cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar, bafatanyije n’inzego zacu za Afurika, ku bwo gushyigikira iyi nzira y’amahoro. Ni intambwe ikomeye mu gukemura mu mizi amakimbirane ahora mu Burasirazuba bwa DRC.”

Umukuru w'Igihugu yavuze kandi ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa aya masezerano ya Washington ariko igishobora guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda cyose kitazihanganirwa. Ati: “U Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa aya masezerano, ariko icyahungabanya umutekano w’Abanyarwanda cyose ntituzacyihanganira.”

Mu ijambo rye, Perezida Kagame n’umuryango we bifurije Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda umwaka mushya muhire wa 2026, "uzabe uw’ibyishimo n’uburumbuke".

Tariki 04 Ukuboza 2025, u Rwanda na RDC byasinye amasezerano ya Washington mu muhango wayobowe na Perezida Trump


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...