Ku wa Kane tariki ya 23 Ukwakira 2025 nibwo Perezida Kagame yujuje imyaka 68 y’Amavuko.
Abanyarwanda, abayobozi batandukanye n’inshuti z’u Rwanda bamwifurije isabukuru nziza binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Perezida Kagame nawe abinyujije kuri X yashimiye buri umwe wamwifurije isabukuru nziza anabasabira umugisha.
Yanditse ati: "Ku nshuti nyinshi, Abayobozi n’abandi banyifurije ibyiza ntabwo nagize amahirwe yo kumenya buri umwe ku giti cye, ndashaka kubashimira byimazeyo ku bwo kunyifuruza ibyiza mu isabukuru y’Amavuko. Imigisha”.
Umukuru w’Igihugu yavutse ku wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 1957, avukira ku musozi wa Nyarutovu muri Tambwe, mu Ruhango y’ubu, ku Ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa.
Yavutse ari umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, abahungu babiri n’abakobwa bane kuri se Rutagambwa Deogratias na Bisinda Asteria Rutagambwa.

Perezida Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza
