Iyi nama yibanda ku
ruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’ubuhinzi bwa Afurika, cyane cyane
mu buryo bwo kongera ubushobozi bwabo no kubashyigikira kugira ngo bahinduke
abatangiza impinduka mu rwego rw’ibiribwa.
Mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko n’abayobozi batandukanye bo ku mugabane, Perezida Kagame yavuze ko ari ngombwa gushyira imbere urubyiruko kuko ari rwo rugize umubare munini w’abatuye Afurika.
Yagaragaje ko kubagezaho uburezi bufite ireme, kubafasha
kubona inguzanyo no kubahuza n’amahirwe atandukanye bizatuma bashobora kubyaza
umusaruro ibitekerezo byabo bishya mu bucuruzi no mu buhinzi bujyanye n’igihe.
Yagize ati: “Dukwiye
kwibanda ku rubyiruko, kuko ari rwo rugize igice kinini cy’abaturage bacu,
binyuze mu burezi, mu mikoro ndetse no mu bufatanye butandukanye, kugira ngo
ibitekerezo bishya n’udushya bafite mu by’ubucuruzi bibashe gutera imbere.
Ariko urubyiruko rugomba
no kumva ko rufite inshingano. Ntukwiye kwicara ngo utegereze ko ikibazo
kizavuka hanyuma ngo witege ko hari undi uzaza kugufasha.”
Perezida Kagame yakomeje
asaba urubyiruko kudahunga ibibazo, ahubwo bagomba guhangana na byo. Ati: “Rubyiruko,
ubutumwa bwanjye bworoshye ni ubu: ntitugatinye ibibazo. Kuko aho waba ugiye
hose, uzahasanga ibibazo, kandi bishobora no kuba byinshi kurushaho.
By’umwihariko igihe bazaba bakugaruye aho wavuye. Ariko icy’ingenzi ni ukugira
intego, ukamenya ko ibibazo bizahoraho, ugashaka ibisubizo, gerageza utsindwe,
ariko ntuzigere unanirwa kugerageza.”
Yibukije kandi ko
impinduka nyazo muri Afurika zitangirira mu guhindura imyumvire n’imikorere
y’abaturage. Yagize ati: “Impinduka n’amavugurura bigomba gukorwa, bigomba
gutangirira ku guhindura imitekerereze n’imyitwarire y’abantu.”
Inama y’i Dakar
irakomeje, ikaba yitezweho kongerera urubyiruko ubushobozi no kurushishikariza
kuba ku isonga mu guhindura ubuhinzi bwa Afurika, hagamijwe kongera umusaruro,
kurwanya inzara no kubaka ejo heza h’umugabane.