Uko byatangiye
Impaka hagati ya Minisitiri Nduhungirehe na Scovia Mutesi zatangiye kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Gicurasi 2026, nyuma y’ubutumwa Minisitiri Nduhungirehe yanditse asaba Mutesi Scovia, uyobora televiziyo Mama Urwagasabo, gushaka abanyamakuru bafite ubushobozi buhagije bwo kuvuga no gusobanura Igifaransa.
Ibi byakurikiye ikiganiro Mutesi Scovia n’abanyamakuru ba televiziyo ye bakoze ku wa 14 Gicurasi 2026, baganira ku nama ya Africa Forward Summit yabereye i Nairobi muri Kenya.
Muri icyo gihe, Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Farah Muamba Kayowa, yari yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi yasabye ibihugu byitabiriye iyo nama kudaceceka ku byo yise ibikorwa by’ubushotoranyi bw’u Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe yamaganye ayo magambo, avuga ko atari ukuri. Yavuze ko Perezida Tshisekedi atitabiriye inama yabereye i Nairobi, ahubwo ko yari yabanje kujya muri Uganda mu muhango wo kurahiza Perezida Yoweri Kaguta Museveni, nyuma agafata ifoto n’abayobozi b’ibihugu bitabiriye iyo nama.
Mu kiganiro, Scovia n’abanyamakuru be bakoze, bagaragaje ko ibyo impande zombi zavugaga byari bikwiye kubanza kugenzurwa no gushakirwa ibimenyetso mbere yo kubyemera nk’ukuri. Scovia yanavuze ko umubyinnyi w’Umunyarwandakazi Sherrie Silver, wari ufite akazi muri iyo nama, yashoboraga kubazwa ibyabereye aho.
Minisitiri Nduhungirehe ntiyemeranyije n’iyi myumvire. Yavuze ko Sherrie Silver yari yateguye igitaramo cyabaye nyuma y’uko inama y’abakuru b’ibihugu irangiye, bityo ko atari umuntu wari ukwiriye kubazwa ibyo abayobozi bavugiye muri iyo nama.
Ni muri urwo rwego Minisitiri Nduhungirehe yabwiye Scovia ko ubutaha televiziyo ye yakagombye gukoresha abanyamakuru bazi neza Igifaransa, kugira ngo ubutumwa butangajwe muri urwo rurimi busobanurwe neza mbere yo kubuganiraho.
Scovia na we yasubije ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yakagombye kujya ishyira ubutumwa bwayo mu Kinyarwanda, kuko ubutumwa bwa Minisiteri butareba abantu bo mu mahanga gusa, ahubwo bugomba no kunvwa n’Abanyarwanda.
Perezida Kagame yinjiye mu kibazo cyabo
Ku wa 24 Kanama 2026, mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru cyabereye muri Kigali Convention Centre, ubwo Scovia Mutesi yafataga umwanya wo kubaza ikibazo, mbere y’uko amubaza, Perezida Kagame yamusabye kubanza gusobanura icyari cyarataje impaka hagati ye na Minisitiri Nduhungirehe.
Perezida Kagame yavuze ko yari yarakurikiranye iki kibazo ariko ko atari yumvise neza ikibazo nyirizina cyari hagati y’impande zombi. Ati: “Narabikurikiranye, nkagerageza kureba ikibazo kirimo, nkakibura. Mbere yo kumbaza, banza unsobanurire menye ibyabaye ni iki.”
Scovia yasobanuye ko ikibazo cyatangiye nyuma y’uko Minisitiri Nduhungirehe amubwiye ko yakagombye gushaka abanyamakuru bazi neza Igifaransa. Yavuze ko kugeza icyo gihe atari asobanukiwe neza ikosa we n’abanyamakuru be bari bakoze.
Minisitiri Nduhungirehe na we yahawe umwanya wo gusobanura uruhande rwe n’uko yabonaga ibyabaye. Yavuze ko ikibazo cyari uko Mutesi n’abanyamakuru be bashidikanyije ku bisobanuro yari yatanze mu gusubiza Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa RDC.
Yavuze ko abo banyamakuru bavugaga ko ibyo yari yavuze bitari bisobanutse cyangwa ko bishobora kuba atari ukuri, ndetse bakavuga ko hakwiye kubazwa Sherrie Silver. Ati “Bashidikanyije ku byo navuze, bavuga ko bitari byo, ko bitumvikana, ko ahubwo baza kubaza uwo muhanzi.”
Perezida Kagame yasabye Minisiriti Nduhungirehe kwirinda impaka n’abanyamakuru
Mu gushyira akadomo kuri iki kibazo, Perezida Kagame yabwiye Minisitiri Nduhungirehe ko nta mpamvu yo kujya mu mpaka n’abanyamakuru igihe hari amakuru akeneye ubusobanuro.
Yamugiriye inama yo gutanga amakuru y’inyongera igihe umunyamakuru atumva neza cyangwa ashidikanya ku butumwa yatanze, aho kwinjira mu mpaka.
Ibi byagaragaje ko Perezida Kagame asanga gutanga ibisobanuro birambuye bishobora gufasha abaturage kumva neza amakuru no kwirinda ko ibiganiro hagati y’abayobozi n’abanyamakuru bihinduka impaka.
Scovia yavuze ko yasabye imbabazi kubera impamvu z’ubucuruzi
Scovia kandi yavuze ko nyuma y’impaka zo muri Gicurasi yari yasabye Minisitiri Nduhungirehe imbabazi. Yasobanuye ko impamvu yabimuteye ari uko ari umucuruzi ufite televiziyo, bityo akaba yaratinye ko gukomeza kutumvikana n’umuyobozi nka Minisiteri byagira ingaruka ku bikorwa bye.
Ati: ”Nasabye imbabazi kubera ko ndi umucuruzi, mfite televiziyo. Minisitiri uvuga ko tutize, dufite ibintu bitameze neza, nshobora gutakaza isoko, nagombaga kuguma mu ruhande rumeze rutyo. Ubwo abo nasabye imbabazi na bo bambabarire.”
Scovia Mutesi yavuze ko nubwo yasabye imbabazi, kugeza ubu ataramenya neza ikosa we n’abanyamakuru be bakoze mu kiganiro cyateje izi mpaka.
Perezida Kagame yavuze ko Scovia atari akwiye gusaba imbabazi ahubwo Minisitiri Nduhungirehe ni we ukwiye gusaba imbabazi Mutesi Scovia. Yavuze ko ikibazo atari ururimi rw'Igifaransa nk'uko Nduhungirehe yabishinjaga Scovia n'abanyamakuru be aho yabasabye kwiga urwo rurimi.
Perezida Kagame yumvikanishije ko Nduhungirehe yakoze amakosa yo guterana amagambo n'abanyamakuru. Yashimangiye ko igihe hari ukudahuza hagati y’umuyobozi n’abanyamakuru, gutanga ibisobanuro bihagije no gusangira amakuru arambuye ari byo byafasha kurusha kujya mu mpaka.
REBA IKIGANIRO N'ABANYAMAKURU UBWO PEREZIDA KAGAME YAGARUKAGA KURI IKI KIBAZO HAGATI YA SCOVIA NA MINISITIRI NDUHUNGIREHE
