Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2026 muri BK
Arena nibwo Perezida Kagame yaganiriye n’urubyiruko rw'abarenga ibihumbi
10 muri gahunda ya Youth Meet The President’.
Umukuru w’igihugu yagejejweho ikifuzo cy’uko agaciro
gaahabwa abahanzi b’Abanyamahanga mu bitaramo bahuriramo n’Abanyahamahanga mu Rwanda kaba Kangana.
Perezida Kagame avuga kuri iki kifuzo yagize ati:”Kuzamura
agaciro harimo ibintu bibiri ,ni ukuzamura agaciro mu bitangwa bijyana no
kuzamura agaciro muri abo bahanzi ntibibe gusa ko bazamura abahanzi kuko ari Abanyarwanda
ahubwo bibe kubera ko ibyo bakora biri kuri urwo rwego”.
Perezida Kagame yasabwe ko abahanzi b’Abanyarwanda
bakorera ibitaramo muri BK Arena bajya boroherezwa mu bijyanye nibyo basaba
avuga ko ibyo byo yemeranya nabyo.
Ati: ”Ibyo gutera inkunga kugira ngo urwego ruzamuke cyangwa ruhore ruzamuka ibyo turabyemeranyaho.Ababishinzwe hano muri leat ni bande? Muzabyige neza murebe ibyo nibyo.
Gufatwa mu nkokora ariko abantu akaba aribo
bijyana bakigeza ku rwego rwo hejuru kurusha uko bazahabwa ibintu kubera ko ari
Abanyarwanda ahubwo bakabihabwa ahandi hubaka ubushobozi noneho bakagira
competition ijyanye n’abandi”.
Perezida Kagame yasabye ko Abahanzi b’Abanyarwanda bakorera ibitaramo muri BK Arena bajya boroherezwa
