Kuri uyu wa Gatanu ni bwo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama habereye igikorwa cyo gusoza amasomo y'aba Ofisiye Bakuru bamaze igihe bahahugurirwa.
Abasoje aya masomo ni 108 baturutse mu bihugu 20 birimo n’u Rwanda. Basoje mu byiciro bitandukanye harimo 55 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master's of Arts in Security Studies) mu bijyanye no gucunga umutekano.
Ni amasomo bahawe ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda guhera tariki ya 14 Nyakanga 2025 aho bari bamaze ibyumweru 46 biga.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye abasoje amasomo ku bw’umurava n’ubwitange bagaragaje, abibutsa ko bavuye ku rwego rw’ubunararibonye basanganywe bakagera ku rwego rwo hejuru rw’ubumenyi n’inshingano.
Yagize ati: “Mwaje hano muri abasirikare n’abayobozi bafite ubunararibonye n’uburambe mu kazi, ariko munasohotse hano mufite ubumenyi bwagutse, ubushishozi buhanitse ndetse n’inshingano zisumbuyeho. Ibi bivuze ko icyo mwize atari ubumenyi gusa, ahubwo ni uburyo bushya bwo kureba Isi, bwo gusesengura ibibazo no gufata ibyemezo bikwiye mu bihe bigoye.”
Perezida Kagame yanashimiye imiryango n’inshuti z’abasoje amasomo, agaragaza ko na bo bagira uruhare rukomeye mu rugendo rw’abasirikare.
Ati: “Ntabwo umurimo wanyu ukorwa wonyine. Imiryango yanyu, inshuti n’ababari hafi bose basangira namwe ibitambo, ibibazo n’akazi kanyu ka buri munsi. Ni ngombwa ko imyitwarire yanyu ihora ibahesha ishema, ikabaha icyubahiro, ikanubahiriza igitambo na bo batanga.”
Umukuru w’igihugu yagarutse ku ndangagaciro eshatu z’ingenzi umuyobozi agomba kugira, asaba abarangije kuzishyira imbere.
Yagize ati: “Icya mbere ni ubutwari. Ubutwari si ukubura ubwoba, ahubwo ni ubushobozi bwo gufata icyemezo nubwo ibintu bitari byoroshye, nubwo nta cyizere cyuzuye gihari. Umuyobozi udafite ubutwari asigara mu mwanya umwe ntashobore kugera ku cyemezo.”
“Icya kabiri ni ubushishozi. Uko inshingano zizamuka, ni ko n’ingaruka z’ibyemezo zizamuka. Ubushishozi bwubakwa n’uburambe, gukorana n’abandi no kwemera ko ushobora kwibeshya ugakosora igihe bikenewe.”
“Icya gatatu ni intego. Umuntu agomba guhora azi impamvu ari gukora icyo akora, icyo arwanira n’icyo aharanira. Iyo udafite intego, uba ushobora kuyoba byoroshye.”
Perezida Kagame yavuze ko urwego Ingabo z’u Rwanda zigezeho rutigeze rubaho ku bw’amahirwe, ahubwo rwubatswe ku murava n’imyitwarire myiza.
Yagize ati: “Icyubahiro n’icyizere Ingabo z’u Rwanda zifite uyu munsi ntibyabaye impanuka. Byubatswe mu myaka myinshi y’imirimo ikomeye, disipulini, ubunyamwuga n’ubwitange budasanzwe. Ibi ni byo byatumye zigirirwa icyizere n’abaturage bacu n’abafatanyabikorwa batandukanye.”
Yanagarutse ku mpinduka z’Isi ya none zirimo ikoranabuhanga n’ibibazo bishya by’umutekano, abasaba guhora biteguye guhinduka no kwiyungura ubumenyi.
Yagize ati: “Isi turimo irahinduka byihuse. Hari ibishya bigaragara buri munsi mu ikoranabuhanga no mu bibazo by’umutekano. Nta muyobozi ushobora kuguma ku rwego rumwe. Ugomba guhora wiga, ugahora wiyubaka kandi ugahora witeguye guhinduka.”
Yasoje abifuriza ishya n’ihirwe mu nshingano nshya anashimangira ko bakwiye kuyobora barangwa n’ubunyangamugayo, ikinyabupfura no gukomeza kwiyungura ubumenyi.
Perezida Kagame yasabye ba Ofisiye Bakuru barangije amasomo kurangwa n’ubutwari, ubushishozi n’intego ihamye
Perezida Kagame yahembye ba Ofisiye bakuru bahize abandi
