Guhera tariki ya 31 Nyakanga 2025 i Kigali harimo harabera Inama y’Ihuriro ry’Abepiskopi Gatolika muri Afurika na Madagascar (SECAM), ikaba yaritabiriwe na ba Cardinal 13, ba Musenyeri 100 n’abapadiri barenga 70 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame yakiriye bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika bitabiriye iyi Nama barimo Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo ndetse na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Cardinal Antoine Kambanda.
Yabibujije ko u Rwanda rufite amateka akomeye, atanga isomo rikomeye ku Isi yose, ariko by’umwihariko ku bayobozi, harimo n’aba Kiliziya. Yagize ati: “U Rwanda rugaragaza icyarushijeho kuba kibi n’icyiza cy’ubumuntu nk’ukwibutsa ko abahawe inshingano, haba mu nzego za Leta cyangwa Kiliziya, bagomba gukoresha ibyiza by’ubumuntu”.
Perezida Kagame yavuze ko abantu bagomba kwigira ku mateka, bagakorera hamwe, bagategura urubuga rw’icyizere, ubwiyunge n’amahoro, ntibikorwe mu Rwanda gusa, ahubwo bikaba muri Afurika yose. Ati “Tugomba kwigira ku mateka, tugakorera hamwe, tugategura urubuga rw’icyizere, ubwiyunge n’amahoro, atari mu Rwanda ahubwo ku mugabane wacu.”
Iyi nama izasorezwa i Kibeho, tariki ya 3 Kanama 2025 aho hazaturirwa Igitambo cya Misa.
Perezida Kagame yasabye abashumba ba Kiliziya Gatolika kwigira ku mateka y’u Rwanda
Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba Kiliziya Gatorika bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abepiskopi Gatolika muri Afurika na Madagascar (SECAM)