Perezida Kagame yasabye Abapolisi bashya kurangwa n’ubunyangamugayo, Polisi ivugurura impuzankano

Amakuru ku Rwanda - 27/05/2026 2:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Kagame yasabye Abapolisi bashya kurangwa n’ubunyangamugayo, Polisi ivugurura impuzankano

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Paul Kagame, yahaye ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) abofisiye bato 436 binjijwe muri Polisi y’u Rwanda, abasaba gukorana ubunyamwuga, kwirinda ruswa no gukomeza gukorera abaturage mu mucyo.

Uyu muhango wabereye mu Ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026, aho hasojwe amahugurwa ya Officer Cadets ategura aba Ofisiye bashya binjira mu kazi ka Polisi y’u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko umutekano igihugu gifite uyu munsi ushingiye ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’Abanyarwanda, ashimangira ko Polisi ikwiye gukomeza kubakira ku ndangagaciro zirimo ubupfura, ubunyangamugayo no gukorera abaturage.

Yagize ati: “Kwicisha bugufi no gukorera abaturage nibyo bizatuma mukomeza kugirirwa icyizere.”

Umukuru w’Igihugu yanibukije aba Ofisiye bashya ko akazi ka Polisi kadashingiye gusa ku mubare w’abashinzwe umutekano, ahubwo ko gashingira cyane ku bumenyi, imyitwarire myiza ndetse n’ibikoresho bigezweho bijyanye n’iterambere ry’igihe.

Ni mu gihe kandi Polisi y’Igihugu ikomeje gahunda yo kuvugurura imikorere n’imigaragarire yayo, aho iherutse gutangaza impinduka ku mpuzankano z’Abapolisi.

Muri izo mpinduka, ibendera ry’u Rwanda rishyirwa ku myenda y’akazi rizajya rikorwa mu mabara yijimye, mu gihe ku myambaro y’ibirori rizakomeza kuba rifite amabara asanzwe y’Igihugu.

Polisi yavuze ko izi mpinduka zigamije kunoza imyambarire y’akazi no guhuza impuzankano n’inshingano z’Abapolisi za buri munsi, cyane cyane abakora ibikorwa byo mu muhanda n’ibijyanye no gucunga umutekano ahantu hatandukanye.

Amakuru ava muri Polisi agaragaza ko ibendera ryijimye rizafasha impuzankano kudahita igaragara cyane no kugabanya uko yandura mu kazi ka buri munsi, mu gihe ku myambaro y’ibirori hazakomeza gukoreshwa ibendera risanzwe mu rwego rwo kubungabunga ibimenyetso n’indangagaciro by’Igihugu.

Abasesenguzi bavuga ko guhuza ubunyamwuga, imyitwarire myiza ndetse n’ivugururwa ry’impuzankano ari kimwe mu bigaragaza uburyo Polisi y’u Rwanda ikomeje kugendana n’igihe no kubaka icyizere cy’abaturage.

Ishuri rya Polisi rya Gishari rikomeje kuba kimwe mu bigo by’ingenzi bitegura aba Ofisiye bafite ubumenyi bujyanye n’akazi ka Polisi k’iki gihe, aho mu myaka ishize ryasohoye amagana y’abinjira muri Polisi y’u Rwanda no mu zindi nzego z’umutekano zirimo RIB na RCS.

Perezida Kagame yasabye Abapolisi bashya kurangwa n’ubunyangamugayo, Polisi ivugurura impuzankano


Umwanditsi: Rose Mary Yadufashije


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...