Perezida Kagame yakurikiye umukino wahuje abakinnyi b'intoranywa muri NBA

Imikino - 17/02/2026 6:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Kagame yakurikiye umukino wahuje abakinnyi b'intoranywa muri NBA

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, wakurikiye umukino wahuje abakinnyi b'intoranywa muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), yahuye n’abarimo Komiseri wayo, Adam Silver na Komiseri Wungirije, Mark Tatum.

Uyu mukino wa “NBA All-Star” wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gashyantare 2026 i Los Angeles.

Umukuru w’Igihugu cy'u Rwanda yahuye n’abayobozi muri siporo n’ubucuruzi barimo nyir’Ikipe ya Los Angeles Clippers, Steve Ballmer, bagirana ibiganiro byagarutse ku mikoranire myiza y’u Rwanda na NBA, irimo ubufatanye bwatangijwe umwaka ushize binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda n'Ikipe ya Los Angeles Clippers.

Perezida Kagame kandu yahuye na Komiseri wa NBA, Adam Silver na Komiseri Wungirije, Mark Tatum. Baganiriye ku mubano mwiza umaze igihe w’imikoranire y’u Rwanda na NBA n’uko hakomeza ubufatanye mu guteza imbere umukino wa Basketball n’impano z’urubyiruko muri Afurika.

Umukuru w’Igihugu n’abakomiseri ba NBA kandi baganiriye ku mikino ya BAL [Basketball Africa League] igiye kuba ku nshuro ya Gatandatu, aho izasorezwa i Kigali, hagati ya tariki 22-31 Gicurasi 2026.

Perezida Kagame akurikira umukino wa  NBA All-Star



Perezida Kagame yaganiriye n'abarimo nyiri Los Angeles Clippers, Steve Ballmer 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...