Mu mpinduka zatangajwe, Bwana Murwanashyaka Damien
yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo (MININFRA), asimbuye Dr Jimmy Gasore wari
umaze hafi imyaka ibiri kuri uwo mwanya nyuma yo kuwushyirwaho muri Nzeri 2023.
Muri iyo Minisiteri kandi hashyizweho Abanyamabanga
ba Leta babiri bashya ari bo Bwana Zingiro Armand na Col. Bizimungu Claudien.
Basimbuye Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye wari umaze amezi 11 muri izo
nshingano nyuma yo kuva guhagararira u Rwanda muri Singapour.
Mu zindi mpinduka zakozwe, Madamu Uwizeye Judith
yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), asimbuye Ambasaderi
Nkulikiyinka Christine wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Espagne.
Uwizeye Judith agarutse muri Minisiteri asanzwe azi
neza kuko yayoboye MIFOTRA hagati ya 2014 na 2017 mbere yo kugirwa Minisitiri
muri Perezidansi muri Kanama 2017.
Muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM),
Perezida Kagame yagize Bwana Kajangwe Antoine Marie Minisitiri mushya. Kajangwe
yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri, aho kuri ubu
yasimbuwe na Madamu Tuyishimire Chantal.
Impinduka ntizagarukiye muri Guverinoma gusa kuko
hanashyizweho aba Ambasaderi bashya bazahagararira u Rwanda mu bihugu
bitandukanye.
Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake yagizwe Ambasaderi w’u
Rwanda mu Bushinwa, asimbuye Ambasaderi James Kimonyo. Maj Gen Bayingana
Emmanuel we yagizwe Ambasaderi muri Israel, mu gihe Col (Rtd) Ruhunga Jeannot
wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa RIB yagizwe Ambasaderi muri Pologne.
Hari kandi n’abayobozi bashya bahawe inshingano mu
bigo bikomeye by’Igihugu. Madamu Kanyonga Louise yagizwe Umuyobozi Mukuru wa
Banki y’Ingabo n’Abashinzwe Umutekano Zigama (CSS), avuye ku mwanya w’Umuyobozi
Wungirije muri RSSB.
Inshingano yari afite muri RSSB, zahawe Madamu
Umurungi Michelle wari usanzwe ashinzwe ibikorwa by’ishoramari muri RDB.

Murwanashyaka Damien wagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

Zingiro Armand, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo

Kajangwe wagizwe Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda

Judith Uwizeye yagizwe Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo
