Perezida Kagame yakiriye indahiro za bamwe mu bagize Guverinoma, abasaba kureba inyungu z’Abanyarwanda

Amakuru ku Rwanda - 06/10/2025 1:27 PM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Kagame yakiriye indahiro za bamwe mu bagize Guverinoma, abasaba kureba inyungu z’Abanyarwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Indahiro za bamwe mu bagize Guverinoma abasaba kureba inyungu z’Abanyarwanda mbere y’izabo ku giti cyabo.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira 2025 muri Village Urugwiro. Abarahiriye inshingano muri Guverinoma ni Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée.

Bombi ntabwo barahiye tariki 25 Nyakanga 2025, ubwo abandi bagize Guverinoma nshya barahiraga, kuko bari mu butumwa bw’akazi mu mahanga.

Ni mu gihe kandi harahiye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, uherutse guhabwa izi nshingano tariki 18 Nzeri 2025.

Perezida Kagame yavuze ko Abarahiye bagomba kuba bumva neza uburemere bw’inshingano barahiriye ndetse ko batahawe inshingano kugira ngo birebe ahubwo ari ukureba inyungu z’Abanyarwanda.

Ati: ”Ubundi ni nk’ibisanzwe ibyo duhora tuvuga nyuma y’indahiro ni bimwe ariko hariho bimwe abantu bagomba guhora bibutsa. Inshingano zikorwa neza ku mpamvu zitandukanye. Impamvu ya mbere ugomba kuba wumva neza izo nshingano n’uburemere bwazo n’ibyo dukorera Abanyarwanda nibyo dukorera igihugu.

Ntabwo abantu bahabwa inshingano kugira ngo birebe niyo bakireba bireba mu bundi buryo ariko ikintu cya mbere ni ukureba inyungu z’Abanyarwanda”.

Yavuze ko uyu ariwo mwanya wo kwibutsa ko u Rwanda rugomba guhora rutera imbere. Yavuze kandi ko kurahira ari umuhango ukurikirwa n’ibikorwa.

Ati: ”Kurahira ntabwo ari umuhango ugira gutya ukaba ariko ntukurikirwe n’ibikorwa bijyana nawo. Ibindi nabisobanuye by’ukuntu dushaka ko igihugu cyacu kimera aho kiva turahazi, aho kigeze turahazi. Buri rwego na buri gice cy’urwo rugendo turimo harimo amasomo menshi tugomba kuba twiga kandi amakosa dukora amwe ntitukayasubiremo kenshi.”

Yavuze ko mu buzima busanzwe umuntu yakora amakosa ariko ko iyo umuntu ayasubiyemo kenshi biba ikibazo. Ati: ” Mu busanzwe,mu mirimo mu buzima twakora amakosa nk’abantu bigahita ariko iyo usibiyemo amakosa kenshi icyo kiba cyabaye ikindi kibazo,iyo iba yabaye indwara igomba gushakirwa umuti mu buryo bumwe cyangwa ubundi”.

Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda yarahiriye izi nshingano

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolee yarahiriye izi nshingano

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves nawe yarahiriye izi nshingano yaherukaga guhabwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...