Perezida Kagame yakiriye Impano ya Stephen Curry

Imikino - 22/06/2024 7:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Kagame yakiriye Impano ya Stephen Curry

Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Impano y'umukinnyi ukina mu ikipe ya Golden State Warriors yo muri NBA, Stephen Curry.

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 22 Kamena nibwo Perezida Kagame yakiriye itsinda riturutse mu kigo Miller Center for Social Entrepreneurship n’abo muri Kaminuza ya Santa Clara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika maze bagirana ibiganiro birebana no ku guteza imbere gahunda zo kwihangira imirimo n’amahirwe mu burezi.

Nyuma y'ibi biganiro Umukuru w'Igihugu kandi yanashyikirijwe impano y'umukinnyi wa Basketball, Stephen Curry usanzwe akinira Golden State Warriors.

Ni impano y'umwambaro w'Uyu mukinnyi asanzwe yambara mu ikipe ye iriho nimero 30 ndetse ikaba inariho umukono we. Usibye ibi kandi hari handitseho "Kuri Perezida Kagame, Imana iguhe umugisha".

Muri 2021 ubwo Perezida Kagame yaganiraga n'Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya African Leadership University, Fred Swaniker, yatangaje ko kuri we umukinnyi w’ibihe byose muri Basketball ari Stephen Curry.

Muri 2022 Umukuru w'igihugu aganira na Masai Ujiri bwo yavuze ko ikipe ya Golden State Warriors iri gukinamo Stephen Curry ariyo akunda kurusha izindi ndetse aza no kugaragaza amarangamutima ubwo yari yegukanye igikombe ayishimira binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze.

Stephen Curry yavutse taliki ya 14 z'ukwezi kwa 03 mu 1988. Ankinira ikipe y'igihugu ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Ni umwe mu bakinnyi beza Isi y'umukino wa Basketball yagize. Amaze kwegukana NBA inshuro 4 ndetse yanabaye umukinnyi mwiza wa NBA inshuro 2.


Perezida Kagame yakira impano ya Stephen Curry 



Perezida Kagame asanzwe akunda Stephan Curry mu bakinnyi ba Basketball 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...