Perezida Kagame yagaragaje uko imishinga mito yakwaguka ikagera ku masoko manini

Ubukungu - 03/11/2026 7:45 AM
Share:
Perezida Kagame yagaragaje uko imishinga mito yakwaguka ikagera ku masoko manini

Perezida Paul Kagame, yasabye ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth gushyira imbaraga mu guhuza amasoko yabyo no gushyiraho uburyo bworohereza ishoramari, agaragaza ko n’imishinga mito ishobora gukura ikagira uruhare rukomeye mu bukungu iyo ibonye isoko rinini.

Ibi yabigarutseho mu nama ya 28 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth (CHOGM 2026), iri kubera i St. John’s muri Antigua na Barbuda.

Mu kiganiro cyahuje abayobozi bakuru, cyibanze ku buryo uyu muryango wakoresha amahirwe ufite mu guteza imbere imibereho y’abaturage, Perezida Kagame yagaragaje ko ubunini bw’umushinga atari bwo bugena ubushobozi bwawo bwo gutanga inyungu.

Yasobanuye ko icy'ingenzi ari uko umushinga uba ushobora gushyirwa mu bikorwa kandi ukerekana ko uzabyara inyungu, kuko ibindi bibazo bishobora kuwuzamo bishobora gukemurwa.

Yagize ati: “Tugomba kwigisha abantu ko iyo umushinga uwo ari wo wose, utitaye ku bunini bwawo, ushoboka kandi ugaragaza ko ushobora kunguka, ibindi bibazo bisigaye byo gukemura biba byoroshye kurushaho.”

Yavuze ko kimwe mu byafasha abashoramari kwagura ibikorwa byabo ari uguhuza amasoko y’ibihugu, ku buryo umushinga utagarukira ku baguzi bo mu gihugu kimwe gusa, ahubwo ukabona n’andi masoko yo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Yagaragaje ko iyo amasoko ahujwe, abashoramari babona abakiliya benshi, bityo ibikorwa byabo bikagira amahirwe menshi yo kwaguka no guhangana n’abandi ku isoko.

Yashimangiye kandi ko kugira ngo ubu buryo bugerweho, hakenewe imiyoborere myiza, politiki zishyigikira abikorera n’inzego zifasha ishoramari gukorwa mu buryo bworoshye.

Yagize ati: “Hakenewe politiki n’inzego zituma ibi bishoboka, kandi ni inshingano za buri Guverinoma.

Yakomeje agira ati: “Ni yo mpamvu dushimangira imiyoborere myiza, gukomeza kubaka inzego zikomeye no kureba ko habaho imikoranire hagati y’inzego za Leta n’iz’abikorera.”

Iki kiganiro cyitabiriwe kandi na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, na Visi Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Mulipola Anarosa Ale Molioʻo.

Inama ya CHOGM 2026 yatangiye ku wa 1 Ugushyingo ikazasozwa ku wa 4 Ugushyingo 2026. Ihurije hamwe Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 30 n’abandi bahagarariye ibihugu 56 bigize Commonwealth.

Iyi nama no kuganira ku bufatanye mu bukungu biri mu bigamije gushaka uburyo ibihugu biyigize byakoresha amahirwe bihuriyeho mu guteza imbere ubukungu no kuzamura imibereho y’abaturage.

Perezida Kagame yagaragaje uko imishinga mito yakwaguka ikagera ku masoko manini


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...