Perezida Kagame ari kumwe n'umuyobozi w'ikipe ya Toronto Raptors yo muri NBA, Masai Ujiri yafunguye iki kibuga kitezweho gukomeza gutanga umusanzu utagabanyije mu kubaka iterambere rihamye ry'umukino wa Basketball mu Rwanda.
Ikibuga cya Club Rafiki gisanzwe kizamura impano z'abakinnyi bakiri bato, gusa hari n'imikino ya shampiyona y'icyiciro cya mbere ihabera.
Iki kibuga cyaravuguruwe ku buryo bugezweho, gisigwa amarangi mashya, gitunganywa mu buryo bunogeye ijisho.
Afungura ku mugaragaro iki kibuga, Perezida Kagame yakinnyeho uyu mukino, aho yadunze umupira agatsinda amanota abiri, ubuntu byanyuze buri wese wari ku kibuga akoma amashyi.
Gutsinda aya amanota byerekanye ko umurage n'urugero Umuyobozi w'igihugu atanga kuri buri munyarwanda ari intsinzi muri byose uhereye ku bukene.
Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors ni umwe mu bagabo bakomeje gushyira itafari ku rindi mu kubaka iterambere ry'umukino wa Basketball mu Rwanda.
Perezida Kagame yizera ko ku bufatanye na Masai Ujiri n'umuhate w'abanyarwanda, umukino wa Basketball uzashinga imizi, u Rwanda rukaba igicumbi cy'uyu mukino muri Afurika no ku Isi hose.
Ikibuga cya Club Rafiki cyagunguwe ku mugaragaro na Perezida Kagame


Iki kibuga kimenyereweho kuzamura impano z'abakiri bato muri Basketball

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ikibuga cya Club Rafiki giherereye i Nyamirambo


Perezida Kagame yanyujijemo anakina Basketball atsinda amanota

Perezida Kagame asuhuza abana bari bitabiriye iki gukora

Iki kibuga cyitezweho gukomeza kuzamura impano z'abakiri bato