Perezida Kagame witabiriye inama ya Africa Forward Summit arayobora ibiganiro ku ikoranabuhanga ririmo AI

Amakuru ku Rwanda - 12/05/2026 11:07 AM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Kagame witabiriye inama ya Africa Forward Summit arayobora ibiganiro ku ikoranabuhanga ririmo AI

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari i Nairobi aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya Africa Forward Summit iri kuba kuva ku itariki ya 11 kugeza ku ya 12 Gicurasi 2026, ihuje abakuru b’ibihugu, abashoramari n’abayobozi b’ibigo bikomeye baturutse hirya no hino ku Isi.

Iyi nama yahuje abakuru b’ibihugu basaga 25 n’abashoramari barenga 4,000, igamije gushyiraho icyerekezo gishya cy’imikoranire hagati ya Afurika n’u Bufaransa, aho hibandwa cyane ku bucuruzi n’ishoramari aho guhabwa inyito y’imfashanyo.

Mu byo abitabiriye iyi nama biteze, kongera ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’ibigo byo muri Afurika n’ibyo mu Bufaransa.

By’umwihariko, Perezida Kagame arayobora ibiganiro byibanda ku ikoranabuhanga rigezweho ririmo Artificial Intelligence, aho harebwa uko ryakoreshwa mu guteza imbere ubukungu bwa Afurika.

Kuba Perezida Kagame ayoboye ibiganiro ku ikoranabuhanga rigezweho, bigaragaza uruhare igihugu gikomeje kugira mu guharanira ko Afurika ijyana n’igihe mu iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Hari kandi ibiganiro ku bijyanye n’ingufu zitangiza ibidukikije (green energy) n’inganda zitangiza ibidukikije, bigamije gufasha ibihugu bya Afurika kugera ku iterambere rirambye.

Ikindi kiri ku murongo w’ibyigwa ni amavugurura mu nzego z’imari mpuzamahanga, hagamijwe gufasha Afurika kubona igishoro mu buryo bworoshye kandi burambye.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Guhanga udushya n’uburumbuke mu by’ubukungu”, ikaba igamije kuvugurura umubano hagati ya Afurika n’u Bufaransa, ukava ku mfashanyo ukajya ku bufatanye bushingiye ku nyungu z’impande zombi.

Iyi nama ifite amateka maremare kuko yatangiye mu 1973, ariko uyu mwaka wa 2026 ufite umwihariko ukomeye kuko ari ubwa mbere ibereye mu gihugu kidakoresha Igifaransa, ari cyo Kenya.

Perezida Paul Kagame ari muri Kenya yitabiriye inama ya Africa Forward Summit


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...