Kuri uyu wa Mbere mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry'u Rwanda riri i Gakomeye habereye inama ihuza Inzego zo mu butegetsi bwite bwa Leta n’izo mu nzego zegerejwe abaturage. Iyi nama nyunguranabitekerezo yibanze ku gushimangira imiyoborere ishyira umuturage ku isonga, kunoza imikorere n’imikoranire ndetse no kurushaho gutanga serivisi nziza.
Perezida Kagame yagejeje ubutumwa kuri aba bayobozi. Yerekanye ko ibyo abayobozi binenze atari ubwa mbere byumvikanye. Ati: ”Ibyo kwinenga, ibyashingiweho abantu b’inenga, imyanzuro ni nde hano ubyumvise bwa mbere? Ni nde? Ni mwe mbaza? Bwa kabiri gusa se? bwa Gatatu se?
Ubwo rero ni ukuvuga ngo hari ikindi kibazo wenda kitari kiri mu byanenzwe tugomba gusuzuma nacyo n'aho wahora winenga, ugasuzuma ibitagenda neza ukabishyira ku murongo kandi byumvikana ndetse ugafata ingamba z’uko ibintu bigiye guhinduka ariko icyo tuvanamo kikaba kubisubiramo. Ubwo haba hari ikibazo kihe?”.
Yerekanye ko abantu bakora amakosa kandi ko byumvikana ariko ko biba ikibazo iyo umuntu yongeye kubisubiramo.
Perezida Kagame yavuze ko iyo umuntu akoze ikosa akongera kurisubiramo atabyumva nk’ikosa risanzwe. Ati: “Ibi byose byavuzwe ni amakosa asubirwamo buri gihe n’abantu bamwe. Abantu bamwe noneho bivuze abiswe abayobozi. Niba wari muri uyu mwanya nk’umuyobozi ugakora ikosa ejo ukarisubiramo muri wowe haba harimo ikibazo ugomba guhindura.”
Yavuze ko bitumvikana ukuntu noneho iyo umuyobozi akoze amakosa ariko n’umusimbuye akongera gukora ya makosa. Umukuru w’Igihugu yabajije abayobozi aho ikibazo kiri kuba umuntu akora ikosa ndetse n’umusimbuye akarusubiramo.
