Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ‘Car Free Day’

Imikino - 22/02/2026 12:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ‘Car Free Day’

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame bari mu bitabiriye siporo rusange, izwi nka ‘Car Free Day’.

Nk’uko bisanzwe buri nshuro ebyiri mu kwezi habaho siporo rusange mu Mujyi wa Kigali, igahuriza hamwe abawutuye mu turere dutatu tuwugize.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026 abitabiriye iyi siporo bahuriye mu mihanda isanzwe ikoreshwa, ikaba yitabiriwe n’Ingeri zose zirimo na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame. 

Uretse gukora siporo, abayitabiriye kandi baboneyeho umwanya wo kwipimisha indwara zitandukanye ziganjemo izitandura nk'uko bisanzwe bikorwa.

Iyi Siporo ituma abatuye Umujyi wa Kigali bagira ubuzima bwiza. Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’impuguke mu kurengera ibidukikije bwerekanye ko umunsi wahariwe siporo rusange (Car Free Day) ikorwa inshuro 26 buri mwaka i Kigali, izafasha mu kugabanya 20% by’ingano y’imyuka ihumanya ikirere mu gihe cy’imyaka itanu uhereye mu 2021 kugeza mu 2025.

Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko muri izo nshuro 26 za siporo rusange, ubuzima bw’abagera ku 100 buzabungabungwa bitewe n’uko hari inshuro zigera kuri 600 bari kuzivuzamo baramutse badakora iyo siporo. Ni mu gihe Igihugu cyo kizazigama agera kuri miliyari 160 Frw yari kuzagenda mu bikorwa binyuranye byo kuvuza abantu izo ndwara.




Abanyarwanda batandukanye bitabiriye Siporo rusange 




Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ‘Car Free Day’



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...