Perezida Kagame na Madamu basangiye n’Abayobozi ba Formula 1 na FIA

Amakuru ku Rwanda - 15/10/2026 6:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Kagame na Madamu basangiye n’Abayobozi ba Formula 1 na FIA

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, bakiriye mu busabane abayobozi n’abafatanyabikorwa batandukanye mu mukino wo gusiganwa mu modoka, nyuma y’itangazwa rya Grand Prix ya Formula 1 izabera mu Rwanda.

Nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabinyujije ku rubuga rwa X, muri ubu busabane, bari kumwe na Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imodoka (FIA), Mohammed Ben Sulayem, na Perezida wa Formula 1, Stefano Domenicali.

Hanitabiriye kandi abayobozi bakomeye b’ibigo by’abikorera ku mugabane wa Afurika ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu mukino wo gusiganwa mu modoka.

Iki gikorwa cyabaye nyuma y’itangazwa ry’amakuru avuga ko u Rwanda ruzakira isiganwa rya Formula 1 muri 2030, rikaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere uyu mukino no gukomeza kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga binyuze muri Visit Rwanda.

Nubwo u Rwanda rwanditse amateka yo kuba rugiye kwakira bwa mbere Formula 1, ni n'amateka akomeye ku mugabane wa Afrika muri rusange kuko iri rushanwa rigiye kongera kubera muri Afrika nyuma y'imyaka 33 ritahabera. 

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basangiye n’Abayobozi ba Formula 1 na FIA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...