Nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu
byabinyujije ku rubuga rwa X, muri ubu busabane, bari kumwe na Perezida
w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imodoka (FIA), Mohammed Ben Sulayem, na Perezida
wa Formula 1, Stefano Domenicali.
Hanitabiriye kandi
abayobozi bakomeye b’ibigo by’abikorera ku mugabane wa Afurika ndetse n’abandi
bafatanyabikorwa mu mukino wo gusiganwa mu modoka.
Iki gikorwa cyabaye nyuma y’itangazwa ry’amakuru avuga ko u Rwanda ruzakira isiganwa rya Formula 1 muri 2030, rikaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere uyu mukino no gukomeza kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga binyuze muri Visit Rwanda.
Nubwo u Rwanda rwanditse amateka yo kuba rugiye kwakira bwa mbere Formula 1, ni n'amateka akomeye ku mugabane wa Afrika muri rusange kuko iri rushanwa rigiye kongera kubera muri Afrika nyuma y'imyaka 33 ritahabera.



Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basangiye n’Abayobozi ba Formula 1 na FIA
