Perezida Kagame na Madamu bacanye urumuri rw'icyizere batangiza #Kwibuka32

Amakuru ku Rwanda - 07/04/2026 10:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Kagame na Madamu bacanye urumuri rw'icyizere batangiza #Kwibuka32

Perezida Kagame na Madamu Jeannette bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zishyinguye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ndetse banacana urumuri rw’icyizere batangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu Kabiri tariki ya 7 Mata 2026, kibera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ahari abayobozi mu nzego za Leta, Imiryango itari iya leta, amadini, amatorero n’abandi bitabiriye uyu muhango.

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside, mbere yo gucana Urumuri rw’Icyizere rugaragaza itangizwa ry’icyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka.

Uru rwibutso rwa Kigali ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 250 biciwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gucana Urumuri rw’Icyizere ni ikimenyetso gikomeye cy’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ubutwari n’urugendo rwo kubaka igihugu cyanyuzemo mu myaka 32 ishize Jenoside yahagaritswe n’ingabo zari iza RPA.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye gikomeza kugaragaza umuhate w’Abanyarwanda mu guharanira ko amateka yabo azahora azirikanwa, ndetse no gukomeza urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura iryo ari ryo ryose.

Mu kiganiro yatanze, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascène Bizimana, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye gukomeza kubera isomo amahanga, by’umwihariko mu kubahiriza inshingano zo gukumira Jenoside zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye [UN].

Ku ruhande rwe, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w'Abibumbye, António Guterres, mu butumwa yatanze, yibukije ko uyu munsi ari umwanya wo kwigira ku mateka, asaba isi yose gushyira imbaraga mu kurinda ubuzima bw’abantu, kwamagana imvugo z’urwango no guhangana n’ibitera amacakubiri.


Perezida Kagame na Madamu Jeannette bunamiye inzirakarengane zishyunguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi

Perezida Kagame na Madamu bacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza icyumweru cy’Icyunamo n’Iminsi100 yo kwibuka



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...