Perezida Kagame azashimirwa mu mukino wa Rayon Sports na APR FC-VIDEO

Imikino - 05/12/2024 10:24 PM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Kagame azashimirwa mu mukino wa Rayon Sports na APR FC-VIDEO

Perezida Paul Kagame azashimirwa ku bwo guha Abanyarwanda Stade Amahoro mu mukino wa Rayon Sports na APR FC.

Ibi ni ibyatangajwe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée mu kiganiro n'itangazamakuru gitegura umukino bafitanye na APR FC cyabaye kuri uyu wa Kane taliki ya 5 Ukuboza 2024.

Thaddée yavuze ko yifuza ko bazaha Perezida Kagame impano mu kumushimira ko yabahaye Stade. Yanavuze ko mu mitekerereze ye yumvaga ko Stade Amahoro niramuka ivuguruwe izakomeza kuba isanzwe [ntoya] ariko kuri ubu ubushobozi bwayo bukaba bwarikubye.  

Yagize ati "Hari akantu kamwe ngira ngo muzamfashe, ndagira ngo tuzahe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika impano yuko yaduhaye iriya Stade. Nk'uko asanzwe atureberera iriya Stade ntabwo twari tuzi ko izaba imeze kuriya. Njyewe numvaga ko bazayivugurura bisanzwe igakomeza kwakira abantu yakiraga ariko uyu munsi ni ibihumbi 45, ubushobozi bwikubye inshuro ebyiri. 

Niyo urebye ukuntu yubatse iri ku ruhando mpuzamahanga abenshi bavuga ko ngo ari impanga ya Stade ya Paris Saint-Germain. Rero ndashaka ko mubimfashamo nk'abanyamakuru kandi ndabizi ko mubifite ku mutima gushimira umukuru w'Igihugu".

Yavuze ko ku munota wa 24 bihura n'umwaka wa 2024 Stade Amahoro yatashywemo, abafana bose bazahaguruka bagaha icyubahiro Perezida Kagame.

Yagize ati "Ku munota wa 24 bihura na 2024 umwaka Perezida wa Repubulika yaduhereyemo iriya Stade nziza, twese yaba Aba-Rayon Sports, yaba ari aba-APR FC twese tuzahaguruke tumushimire kuri Stade nziza yaduhaye y'icyitegererezo muri Afurika".

Taliki ya 1 Nyakanga 2024 ni bwo Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Stade Amahoro nyuma yuko ivuguruwe igashyirwa ku rwego mpuzamahanga aho kuri ubu yakira abantu barenga ibihumbi 45 bicaye neza.

Rayon Sports izakira APR FC kuwa Gatandatu Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba muri Stade Amahoro mu mukino w'ikirarane cyo ku munsi wa Gatatu wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...