Perezida Kagame ari muri Oman: U Rwanda rwiteguye kwagura ubufatanye mu ishoramari, ingufu n’ubwikorezi

Amakuru ku Rwanda - 07/09/2026 4:55 PM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Kagame ari muri Oman: U Rwanda rwiteguye kwagura ubufatanye mu ishoramari, ingufu n’ubwikorezi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Bwami bwa Oman, aho yaganiriye n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu, Sultan Haitham bin Tariq Al Said, ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yageze mu Mujyi wa Salalah kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026, yakirwa na Sultan Haitham bin Tariq Al Said mu ngoro ye ya Al Hosn Palace, iherereye mu Ntara ya Dhofar, mu Majyepfo ya Oman.

Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byihariye byitabiriwe kandi n’intumwa z’impande zombi, byibanda ku kwagura imikoranire n’ishoramari mu nzego zitandukanye.

Mu byaganiriweho harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu zisubira, umutekano w’ibiribwa, kubyaza umusaruro ibyambu byo ku butaka n’ubwikorezi, ndetse n’ubuzima.

Uru ni rwo ruzinduko rwa mbere Perezida w’u Rwanda agiriye muri Oman mu buryo bw’uruzinduko rwemewe rw’akazi, rukaba rubaye mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeje kwaguka mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ubwikorezi, ikoranabuhanga, ibikorwa remezo n’ishoramari.

Ubufatanye bw’u Rwanda na Oman buri kugenda bwaguka

Muri Nyakanga 2026, Rwanda National Energy Company (RNEC) yasinyanye amasezerano na Gulf Bulk Petroleum Tanzania Limited, agamije koroshya uburyo u Rwanda rutumiza kandi rukabika ibikomoka kuri peteroli bitunganijwe binyuze ku Cyambu cya Tanga muri Tanzania.

Ubwo bufatanye bwitezweho gufasha u Rwanda kubona ibikomoka kuri peteroli bituruka mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, birimo Oman.

Ubwikorezi bwa mbere bwari buteganyijwe gutwara toni 40,000, zingana na litiro zigera kuri miliyoni 52 z’ibikomoka kuri peteroli bitunganijwe, bikava muri Oman bigaca ku Cyambu cya Tanga.

Amasezerano ane yashyizweho umukono muri Mutarama

Muri Mutarama 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yayoboye intumwa z’u Rwanda mu ruzinduko i Muscat, umurwa mukuru wa Oman.

Uru ruzinduko rwarangiye impande zombi zishyize umukono ku masezerano n’intego z’ubufatanye enye, byibanze ku nzego z’ubwikorezi n’ibikoresho, iby’indege, ikoranabuhanga mu itumanaho ndetse n’ibikorwa remezo.

Mu byemeranyijweho harimo ubufatanye mu gutanga serivisi z’ubwikorezi n’iterambere ndetse n’imicungire y’ibyambu byo ku butaka (dry ports), hamwe n’ibikorwa bijyanye n’uruhererekane rw’ibicuruzwa.

U Rwanda na Oman kandi byiyemeje guteza imbere imikoranire mu bigega bibikwamo amakuru (data centres), cloud computing, ibikorwa remezo ndetse n’imishinga n’itangwa rya serivisi bishingiye ku bwenge buhangano (AI).

Ingendo z’indege zitaziguye zihuza Kigali na Muscat

Nk'uko tubikesha The New Times, mu rwego rwo kurushaho kwagura ubufatanye bw’ibihugu byombi, muri uyu mwaka hatangijwe ingendo z’indege zitaziguye hagati ya Kigali na Muscat, zikorwa na kompanyi y’indege ya SalamAir.

Izi ndege zitezweho kongera ubucuruzi, ubukerarugendo n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, ndetse zigafasha abagenzi bava mu Rwanda kugera ku yandi masoko yo mu karere k’Ikigobe, muri Aziya no mu Burayi.

Hari kandi andi masezerano yashyizweho umukono hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) na Oman Airports, agamije guteza imbere imicungire n’iterambere ry’ibibuga by’indege, guhererekanya ubumenyi no gushakisha amahirwe y’ishoramari mu bikorwa remezo by’indege.

Perezida Kagame azasura ahantu ndangamateka n’ubuhinzi

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame azasura Museum of the Frankincense Land, iherereye muri Al Baleed Archaeological Park, ahantu ndangamateka hagizwe n’ahashyizwe ku rutonde rw’Umurage w’Isi wa UNESCO.

Iyo ngoro ndangamateka igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi. Hari Heritage Hall, igaragaza amateka n’ubutunzi bw’ibyataburuwe mu matongo byo mu gace ka Dhofar ndetse n’uruhare ubucuruzi bw’imibavu bwagize mu bukungu bw’ako karere.

Hari kandi Maritime Hall, igaragaza amateka ya Oman mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu nyanja n’ubucuruzi bwakozwe hifashishijwe inyanja.

Perezida Kagame kandi azasura Razat Royal Farm, imwe mu bigo by’ingenzi by’ubuhinzi mu Ntara ya Dhofar. Ubu butaka bungana na hegitari zirenga 400, bukaba bunakoreshwa mu bikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi no mu burezi.

Sultan Haitham kandi azakira Perezida Kagame n’intumwa ayoboye ku meza, mu ifunguro rya Leta, ndetse ategure n’ifunguro ryihariye ry’icyubahiro rizabera muri Al-Mamurah Palace.

Umubano w’u Rwanda na Oman watangiye mu 1982

U Rwanda na Oman byashyizeho umubano w’ububanyi n’amahanga mu Kuboza 1982, ndetse kuva icyo gihe imikoranire y’ibihugu byombi yakomeje kwaguka.

Amateka y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi asubira no mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, aho abacuruzi bo muri Oman bari mu banyamahanga batangije ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame ruje mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushaka amahirwe mashya y’ubufatanye, cyane cyane mu ishoramari, ingufu, ubwikorezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubuzima n’ibikorwa remezo.

Ritegerejweho kandi kurushaho gushimangira umubano wa politiki n’ubukungu hagati y’u Rwanda na Oman, ndetse no gufungura andi mahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari ku mpande zombi.

Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw'akazi mu Bwami bwa Oman


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...