Itangazo rya Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda, rivuga ko muri uru ruzinduko rwo kuri uyu wa Kane tariki 2 Nyakanga 2026, Perezida Daniel Francisco Chapo, yari kumwe na Minisitiri w’Ingabo za Mozambique, Gen Maj Cristovão Chume n'abandi basirikare bakuru.
Perezida Chapo yakiriwe n'Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, uri mu ruzinduko muri aka gace ari kumwe n'Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Gen Maj Alex Kagame na CP Yahaya Kamunuga uyoboye Abapolisi b’u Rwanda bari muri Mozambique.
Perezida Chapo, yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique uburyo zikomeje kurinda umutekano w’akarere ka Ancuabe, azisaba gukomeza gukorana umurava mu bikorwa byo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Maj Gen Nyakarundi uri mu ruzinduko rw’akazi muri Cabo Delgado, yasobanuriye Ingabo z’u Rwanda uko umutekano uhagaze mu gihugu, azisaba gukomeza kwibanda ku butumwa zagiyemo muri icyo Gihugu.
Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Cabo Delgado mu 2021 kugira ngo zifashe iza Mozambique kurwanya ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah wari umaze imyaka igera kuri ine uhungabanya umutekano muri Mocimboa da Praia.
Kugeza ubu ibyo byihebe byarirukanywe bihungira mu mashyamba ya kure n'ubwo bijya bigerageza ibikorwa byo guhungabanya umutekano ariko bigasubizwa inyuma ndetse n'ubuzima bwamaze kugaruka ku buryo abaturage basubiye mu byabo ndetse n'imirimo y'ubucuruzi yatangiye kuzanzamurwa.




Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique
Umwanditsi: Jean Claude Bazatsinda
