Perezida Barack Obama aheruka ku ivuko(Kenya) afite imyaka 26. Mu mafoto, Reba ibihe byiza yahagiriye

Utuntu nutundi - 28/01/2015 11:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Barack Obama aheruka ku ivuko(Kenya) afite imyaka 26. Mu mafoto, Reba ibihe byiza yahagiriye

Barack Hussein Obama ni perezida wa 44 wa Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse aka perezida wa mbere ufite inkomoko muri Afurika uyoboye iki gihugu mu mateka yacyo.N’ubwo yavukiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Obama afite inkomoko mu gihugu cya Kenya.

Mu mwaka w’1987 ubwo Obama yari afite imyaka 26 yasuye umuryango wo kwa se mu gihugu cya Kenya mu cyaro cy’ahitwa Nyang’oma Kogelo ndetse ahagirira ibihe byiza nk’uko bigaragazwa n’aya mafoto.Kuva icyo gihe ariko Obama ntarasubira ku ivuko.

Obama

Byari ibyishimo byinshi ubwo Obama yageraga mu muryango wo kwa se

obama

Imbere y'inzu ya nyakatsi, Obama yicaranye na mwene wabo, agiye gukongeza agatabi

Obama

Obama yakoze n'imirimo imwe n'imwe yo mu cyaro

obama

Obama

Abo mu muryango we ntibazibagirwa ibihe byiza bagiranye

Obama

Icyo gihe Barac Obama yafashe igihe asura ku ivuko rya se

Obama

Muri aba bose ubu nta numwe byakorohera kugera aho Obama ari

Obama

Hibazwa niba muri aba hari abo Obama acyibuka

Obama

Abantu benshi bakomeje gushinja Obama kutikoza abo mu muryango we cyane cyane aho abereye perezida ariko abandi bakavuga ko batamurenganya kuko umwanya w'ubuyobozi afite utamwemerera kuba yabonana cyane nabo.

Robert Musafiri


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...