Mu mwaka w’1987 ubwo Obama yari afite imyaka 26 yasuye umuryango wo kwa se mu gihugu cya Kenya mu cyaro cy’ahitwa Nyang’oma Kogelo ndetse ahagirira ibihe byiza nk’uko bigaragazwa n’aya mafoto.Kuva icyo gihe ariko Obama ntarasubira ku ivuko.
Byari ibyishimo byinshi ubwo Obama yageraga mu muryango wo kwa se
Imbere y'inzu ya nyakatsi, Obama yicaranye na mwene wabo, agiye gukongeza agatabi
Obama yakoze n'imirimo imwe n'imwe yo mu cyaro
Abo mu muryango we ntibazibagirwa ibihe byiza bagiranye
Icyo gihe Barac Obama yafashe igihe asura ku ivuko rya se
Muri aba bose ubu nta numwe byakorohera kugera aho Obama ari
Hibazwa niba muri aba hari abo Obama acyibuka
Abantu benshi bakomeje gushinja Obama kutikoza abo mu muryango we cyane cyane aho abereye perezida ariko abandi bakavuga ko batamurenganya kuko umwanya w'ubuyobozi afite utamwemerera kuba yabonana cyane nabo.
Robert Musafiri